Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Kanama 2017 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho yari yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wawo, Perezida Alpfa Condé ndetse n’Uyobora iyi Komisiyo, Moussa Faki Mahamat.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, umunsi umwe nyuma y’irahira rya Perezida Kagame muri manda y’imyaka irindwi iri imbere mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ukitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 20.

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Alpha Condé, uyobora Guinea; Uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; abahoze ari abakuru b’ibihugu ndetse n’abahoze ari abayobozi ba Komisiyo ya AU nibo bitabiriye iyi nama.

Iyi nama ibaye mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018.

Ibi bisobanuye ko Perezida Kagame ariwe uzaba ari Umuyobozi wawo nyuma yaho yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu matora yabaye kuwa 3-4 Kanama 2017. Azaba asimbuye Perezida wa Guinea, Alpha Condé, uzaba usoje manda ye y’umwaka kuri ubu buyobozi.

Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo; Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.

Umwaka ushize mu nama y’uyu muryango yabereye i Kigali, Perezida Kagame yashinzwe kuyobora amavugururwa akenewe muri Komisiyo y’uyu muryango, inshingano yakiriye ndetse agashyiraho itsinda ribimufashamo. Nyuma yo gutegura aya mavugururwa, yanashinzwe kandi kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Tito Mboweni, wahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo (ubanza ibumoso) ni umwe mu ntiti icyenda zafashije Perezida Kagame gukora amavugururwa akenewe muri AU; nawe yari yitabiriye iyi nama
Abahoze ari abakuru b’ibihugu ndetse n’abahoze ari abayobozi ba Komisiyo ya AU bitabiriye iyi nama
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yari yitabiriye iyi nama yayobowe na Kagame
Perezida Kagame niwe uzayobora AU mu mwaka utaha wa 2018
Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe
Perezida Kagame atanga ibitekerezo muri iyi nama, iruhande rwe hari Perezida wa Guinea akaba n'Umyobozi wa AU, Alpha Condé
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aganira na Perezida Alpha Condé
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abitabiriye iyi nama
Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Guinea, Alpha Condé
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati , Amina J. Mohammed wabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi, nawe ni umwe mu ntiti icyenda zafashije Kagame gukora amavugurura ya AU
Amina J. Mohammed aganira na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza