Perezida wa Misiri yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Kanama 2017 saa 10:47
Yasuwe :
1 0

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda rwari rugamije gutsura umubano no gukomeza kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Perezida El-Sisi yafashe rutemikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Kanama 2017, aho yari aherekejwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida El-Sisi wari uri mu Rwanda kuva ku wa Kabiri, tariki ya 15 Kanama yarusuye avuye muri Tanzania; biteganyijwe ko uruzinduko rwe arukomereza muri Tchad na Gabon.

Mu bikorwa yakoze ari mu Rwanda, Perezida El-Sisi, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye abagera ku bihumbi 250 bahashyinguye ndetse ahasiga ubutumwa bugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kuba isomo isi ku buryo nta handi bizongera kuba mu mateka y’ikiremwamuntu.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, bahuriye mu mugoroba wo gusangira na Perezida Paul Kagame wabakiririye muri Kigali Convention Centre.

Perezida El-Sisi washimiye Perezida Kagame ubwitange n’imbaraga akoresha mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, yahishuye ko ibikorwa by’Abanyarwanda ari ishuri ku Banya-Misiri.

Mu biganiro byihariye byahuje abayobozi bombi b’ibihugu, Perezida Sisi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda wabwiye itangazamakuru ko gukuriraho viza Abanya-Misiri bizongera umubare w’abasura u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.

Perezida El Sisi yatumiye Paul Kagame kuzamusura mu Misiri.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe asoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Abakuru b'ibihugu byombi baririmba indirimbo zibyuhahiriza
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi asezera Perezida Kagame
Perezida Kagame asezera Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi

Amafoto : Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza