Ababitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka barahijwe, basabwa kwirinda ruswa

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 6 Mutarama 2017 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yasabye ababitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka barahiriye izi nshingano, gukoresha ubushishozi n’ubunyangamugayo kugira ngo birinde icyo aricyo cyose cyabaganisha kuri ruswa.

Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki 05 Mutarama 2016 mu muhango wo kurahiza Ababitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka wabereye ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Ababitsi b’impapuro mpamo barahiye ni batanu aribo Nishimwe Marie Grace uzakorera ku rwego rw’Igihugu, Mukamana Esperance,uzakorera mu Mujyi wa Kigali, Mukunzi Augustin Emmanuel, mu Majyaruguru, Muyombano Sylvain mu majyepfo na Muvara Pothinuzakorera mu ifasi y’Iburasirazuba.

Prof Rugege yabasabye kwirinda icyatuma hari uhabwa serivisi mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ati “Muzirinde icyatuma hari uwamburwa mu buriganya uburenganzira ku mutungo utimukanwa, nko kuba umutungo w’umuntu wakwandikwa ku bandi binyuze mu buryo budakurikije amategeko, kwandukuza ku cyangombwa uwo musangiye umutungo bidakurikije amategeko, gutangaho ingwate umutungo w’undi nyirawo atabizi, n’andi mayeri akoreshwa muri ubwo buriganya.”

Yakomeje avuga ko serivisi z’ubutaka zikenerwa na benshi, bityo ko zidatanzwe neza, byaganisha kuri ruswa bitewe n’uko abazikenera ntibazihabwe neza bahitamo gushakisha inzira zose zitemewe zo kuzigeraho.

Ati “Turabashishikariza gutanga serivisi zihuse kandi zinoze cyane mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka bishingiye ku ihererekanya ryabwo n’ibindi. Murabizi neza ko serivisi zitanoze zikunda kuba inzira ya ruswa. Na serivisi z’ubutaka zikenerwa n’abantu benshi, zidatanzwe neza mwaba muhaye icyuho ruswa.”

Marie Grace Nishimwe, umwe mu barahiriye kuba ababitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka, yavuze ko gukorana umurava no kwita ku bibazo by’abaturage ari cyo kintu bashyize imbere.

babitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka barahiye hamwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Sam Rugege, Minisitiri w'Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe UMutungo Kamere mu Rwanda Dr Emmanuel Nkurunziza

Ati “Icyo dushyize imbere ni umurava no guha serivisi zihuse abanyarwanda. Ibyo kwaka ruswa buriya ni umuntu ku giti cye, gusa uyaka ashobora kubihera ku gutinza serivise atanga.”

Umwanzuro wa Gatanu w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2016 ukangurira abatanga serivise kuzinoza ndetse uwazihawe nabi akabyanga ndetse akanabigeza ku bo bireba.

Ugira uti “gukomeza kunoza imitangire ya Servisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe’.

Zimwe mu nshingano z’ababitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka, harimo gushyira umukono ku mpapuro z’ubutaka hamwe n’amasezerano y’ubukode burambye; gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka mu buryo buteganywa n’amategeko, kwemeza ihererekanya ry’ubutakaba, gushyira umukono wabo ku nyandiko zibigaragaza n’izindi.

Nishimwe, umwe mu barahiye avuga ko bashyize imbere kwita ku bibazo by'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza