Prof. Sam Rugege yasabye abacamanza kutaba intandaro y’idindira ry’imanza

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, avuga ko ikibazo cy’ibirarane by’imanza kiri ku isonga mu rwego rw’ubucamanza ugereranyije n’ibindi bibazo biri muri uru rwego, asaba abacamanza kwirinda kuba intandaro y’iki kibazo.

Ibi yabitangarije mu muhango wo gutangiza umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi b’inkiko Nkuru zirimo urw’Ikirenga, Urukiko Rukuru ndetse n’Urukiko rw’Ubujurire.

Uyu mwiherero ubera mu karere ka Bugesera urigira hamwe uburyo bwo kunoza imikoranire hagati y’inkiko zo mu nzego zitandukanye, kurebera hamwe ibyagezweho ndetse n’impinduka zabaye mu rwego rw’ubucamanza nyuma y’amavugurura yagiye akorwa.

Prof. Rugege yabwiye abacamanza 35 batangiye uyu mwiherero ko ikibazo cy’ibirarane by’imanza kiza ku isonga ugereranyije n’ibindi bibazo biri mu rwego rw’ubucamanza, akaba ari yo mpamvu habayeho amavugurura yanashyizeho urukiko rw’ubujurire rwaje kunganira izari zisanzweho.

Yavuze kandi ko ibi birarane biterwa ahanini no kuba abacamanza baba batize neza imanza, kugaragaza impamvu kwa hato na hato bagamije gutuma urubanza rusubikwa no kudakorana bya hafi n’abandika imanza kugira ngo bamenye umuzi w’ikibazo bazaburanishaho n’ibindi.

Yagize ati “Ku isonga hari ikibazo cy’ibirarane by’imanza biterwa ahanini n’isubikwa ryazo rituruka ku baburanyi no ku bacamanza ubwabo kandi bishobora kwirindwa, bikaba biterwa ahanini no kuba imanza ziba zitizwe neza kuko hari igihe usanga ikibazo kimenyekaniye mu iburanishwa.”

Yakomeje avuga ko hakozwe impinduka zigamije kugabanya umubare w’imanza z’ibirarane ziri mu rukiko rw’Ikirenga, hashyirwaho urukiko rw’ubujurire, ruzajya ruburanisha imanza zisa n’izananiranye ariko zamaze kuva mu rukiko rukuru.

Urukiko rw’Ikirenga ruzasigarana umurongo wo kwerekera izindi nkiko uko zikwiye kubigenza.

Kuba urukiko rw’ubujurire ruzaba rufite ubushobozi bwo kuburanisha imanza zaturutse mu rw’ikirenga, ntibizakuraho inshingano urukiko rw’ikirenga rwari rufite zo kuburanisha imanza za politiki, imanza zikomeye n’izirimo ibyaha bikakaye.

Umwe mu bacamanza bitabiriye uyu mwiherero, Angeline Rutazana, asobanura ko ibirarane byinshi byagaragaraga mu rukiko rw’ikirenga ari bimwe mu byatumye harebwa uburyo hashyirwaho urw’ubujurire ruzarwunganira.

Agira ati”Urebye ibirarane byagaragaraga mu rukiko rw’ikirenga ari na rwo rukiko rusumba izindi, byatumye harebwa uburyo hajyaho urukiko rw’Ubujurire ruzaba ruri hagati y’urw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru.”

Yakomeje avuga ko bitanga icyizere ko ishyirwaho ry’urukiko rw’ubujurire rizagabanya umubare w’imanza z’ibirarane zaburanishwaga n’urw’ikirenga kuko itegeko ryavuguruwe bazagenderaho mu kuburanisha izo manza rigaragaza ko umucamanza umwe azajya abasha kuburanisha urubanza akarurangiza mu gihe mbere rwaburanishwaga n’abacamanza babiri cyangwa batatu bityo hakaba hazaburanishwa imanza nyinshi mu gihe gito.

Ku rundi ruhande na none, Prof. Rugege we we avuga ko bidahagije kuba harakozwe amavugurura mu bijyanye n’ubucamanza kuko hari n’uruhare rw’abacamanza ubwabo mu gutuma abo baburaniye n’abo baburanye bose babasha kunyurwa n’imyanzuro yavuye mu rubanza.

Yagaragaje ko icyafasha abacamanza ari uguca imanza neza zitagira uwo zirenganya birinda kubogama, gukorana ubushishozi n’ubwitonzi mu gutegura no guca imanza, kubaha ababuranyi, ababunganira n’abatangabuhamya no kubagaragariza ko bitaye ku bibahangayikishije, guca bugufi no kutumva ko bazi ibintu byose, gukorana ubunyangamugayo akazi bashinzwe no mu buzima busanzwe n’ibindi.

Imibare igaragaza ko muri 2017, ibirarane by’imanza mu rukiko rw’ikirenga byanganaga na 77%, hakaba hari icyizere ko ubwo urukiko rw’ubujurire ruzafasha mu kugabanya iyi mibare.

Uyu mwiherero witabiriwe n'abacamanza 35 bo mu Rukiko rw'Ikirenga, Urukiko rw'Ubujurire n'Urukiko Rukuru
Aloysie Cyanzayire uherutse kugirwa umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga yitabiriye uyu mwiherero
Prof. Rugege yasabye abacamanza kutaba intandaro y'ibirarane by'imanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza