RAB yijeje abahinzi b’ibirayi ko batazongera kugura imbuto hanze y’u Rwanda

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 2 Kanama 2018 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB, cyijeje abahinzi b’ibirayi ko kigiye kuborohereza kubona imbuto nziza kandi mu buryo bubegereye, ku buryo batazongera kuyikura mu bihugu byo hanze nk’uko byajyaga bigenda rimwe na rimwe.

Kuri uyu wa 01 Kanama 2018 RAB yagaragaje ubushakashatsi yakoze mu gutubura imbuto 21, zirindwi muri zo zikaba zaratanze icyizere cy’umusaruro mwiza kandi mwinshi, ku buryo iteganya ko izi mbuto nizimara kwemezwa zizatangira guhingwa muri Nzeri 2018.

Umwe mu bahinzi bageragereje izi mbuto ku butaka bwe mu Karere ka Musanze, Hakizimana Thomas, yemeza ko umusaruro wavuyemo ari igisubizo ku iterambere ry’ubuhinzi bw’ibirayi.

Yagize ati “Izi mbuto RAB yatangiye kuzigeragereza kuri ubu butaka mu mpera za Werurwe, murabona ko nasaruye ibirayi byiza kandi byinshi, bisobanuye ko zitanga icyizere cyo kugera ku musaruro twifuzaga. Ikindi imbuto izaba nyinshi kandi itwegereye ku buryo tutazongera kuyikura za Uganda, kandi umuntu azajya ahinga imbuto yihitiyemo kuko ni nyinshi kandi zose ni nziza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi muri RAB, Dr. Charles Bucagu, avuga ko umusaruro mwiza uva ku mbuto nziza umuhinzi yakoresheje.

Yagize ati “Umuhinzi abona umusaruro mwiza kandi mwinshi awukesha imbuto nziza yahinze, ubu muri gahunda y’imbuto 21 turimo kugerageza hari izimaze kugaragaza icyizere cy’umusaruro mwiza.”

“Twifuza gutubura imbuto nyinshi kandi nziza tugakemura ikibazo cy’abakizigura hanze, ikindi tukigisha abaturage kwitabira guhinga imbuto nziza kuko ubu turacyafite 30% by’abahinga imbuto nziza, dushaka ko bagera ku 100%.”

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro, INES-Ruhengeri, ari naho hatuburirwa izi mbuto, Padiri Hagenimana Vincent, avuga ko bashaka gukora uko bashoboye abahinzi bakabona imbuto mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Haracyari abahinzi bagitaka imbuto nziza y’ibirayi, niyo mpamvu twashyizeho laboratwari itubura imbuto nyinshi kandi nziza, bigafasha wa muhinzi kuyibona byoroshye kandi ihendutse, ikindi tukamupimira ubutaka akamenya imbuto yahingamo ijyanye nabwo, akagenerwa n’amahugurwa ku buhinzi, byose bigamije kwihaza mu biribwa basagurira n’amasoko.”

Gahunda yo kugerageza no gutubura imbuto nshya z’ibirayi, RAB imaze imyaka ibiri iyikora ku bufatanye n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, cyatanze inkunga ya miliyoni $107.

Ubu RAB yihaye intego ko muri 2021 abahinzi batazongera gutumiza imbuto iyo ariyo yose mu mahanga.

Bamwe mu bahinzi bagerageje imbuto z'ibirayi zatubuwe bavuga ko zabahiriye
Izi ni zimwe mu mbuto zitandukanye zatubuwe nyuma zihingwa mu mirima zinatanga umusarro mwiza
Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Harorimana Vincent yafatanije na RAB guhumbika imbuto y'ibirayi
Umusaruro mwiza wabonetse ku butaka bwa Kinigi nka hamwe mu hageragerejwe izi mbuto
Umusaruro wavuye mu mbuto zageragejwe watanze icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza