RALC yashyikirije REB ibitabo 1000 bizifashishwa mu kwigisha indangagaciro mu mashuri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gashyantare 2019 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) yashyikirije Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, ibitabo 1000 bikubiyemo indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, bizakwirakwiza mu mashuri yisumbuye mu gihugu hose kugira ngo abayigamo bajye babyifashisha.

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019 nibwo ubuyobozi bwa RALC bwashyikirije ibyo bitabo REB ku mugaragaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Vuningoma James, yabwiye IGIHE ko iki gitabo gikozwe mu buryo bwa gihanga ndetse kigizwe n’indangagaciro enye z’ingenzi.

Yagize ati “Kirimo indangagaciro remezo enye, iya mbere ni ugukunda igihugu, iy’ubumwe, muzi ko ubumwe bw’abanyaranda ari ingingo ikomeye igihugu cyacu cyiyemeje, ubupfura ndetse n’indangagaciro y’umurimo cyane ko kubaho kwacu no gutera imbere kw’igihugu cyacu ari umurimo.”

Yakomeje avuga ko ibi bitabo hari benshi babifite muri za mudasobwa n’ababisoma bakoresheje ikoranabuhanga, ku buryo babitanze ngo bigezwe mu mashuri yisumbuye cyane ko abayigamo bafite ubumenyi bw’ubuvanganzo nyandiko, ku buryo ari bo bashobora kubisoma bakamenya ibibirimo byose.

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko ibi bitabo bigiye kubafasha mu kwigisha indangagaciro mu mashuri yisumuye.

Yagize ati “Bije kudufasha mu kwigisha icyo twakwita indangagaciro mu mashuri yacu, murabizi ko integanyanyigisho dukoresha ishingiye ku bushobozi, integanyanyigisho yacu ibamo ibice bitatu, ubumenyi, ubumenyingiro n’ubukesha cyangwa se indangagaciro, rero navuga ko ari imfashanyigisho tubonye mu kwigisha amashuri yacu.”

Yongeyeho ko n’ubwo ibi bitabo 1000 bahawe ari bike ugereranije n’amashuri ari mu Rwanda, bagiye guha buri murenge byibura ibitabo bibiri kugirango ibigo biwurimo bijye bibitizanya.

Gusa yashimangiye ko kuba hari uburyo bw’ikoranabuhanga bajya bakoresha ibyo bitabo binyuze ku rubuga rwa REB, yizeye ko ibibirimo byose bizagera ku barezi n’abanyeshuri bose n’abanyarwanda muri rusange.

Ubwo REB yashyikirizwaga ibitabo 1000 by’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Vuningoma James, yavuze ko ibi bitabo bizatanga umusanzu mu kwigisha indangagaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza