RDC: Moïse Katumbi yabujijwe kwinjira mu gihugu ahitamo kunyura muri Zambia

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Kanama 2018 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Ishyaka rya Moïse Katumbi Tchapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko azinjira mu gihugu anyuze muri Zambia, ni nyuma yo kubuzwa kwinjira anyuze ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi.
Katumbi w’imyaka 53 wahungiye mu Bubiligi kuva muri Gicurasi 2016, araegura guturuka muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg, yerekeza i Lubumbashi guhatana mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Gusa Umuyobozi w’Umujyi wa Lubumbashi kuri (...)

Ishyaka rya Moïse Katumbi Tchapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko azinjira mu gihugu anyuze muri Zambia, ni nyuma yo kubuzwa kwinjira anyuze ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi.

Katumbi w’imyaka 53 wahungiye mu Bubiligi kuva muri Gicurasi 2016, araegura guturuka muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg, yerekeza i Lubumbashi guhatana mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Gusa Umuyobozi w’Umujyi wa Lubumbashi kuri uyu wa Kane yatangaje ko indege ye itemerewe kugwa muri uyu mujyi

Umuvugizi wa Katumbi, Olivier Kamitutu, yatangaje ko ubuyobozi bw’i Kinshasa bwamwimye uruhushya rwo gutaha, yongeraho ko bazahindura icyerekezo indege ikagwa muri Zambia, hanyuma agafata imodoka yerekeza i Lubumbashi.

The East African yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abapolisi babiri bazindukiye aho basakira abantu ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi ndetse n’umuhanda munini uva muri Zambia wari wafunzwe.

Kugeza ubu abantu ba hafi ba Katumbi ntibigeze bemeza niba koko uyu mugabo yahagurutse mu mujyi wa Johannesburg yerekeza muri Zambia, aho azava akomereza muri RDC anyuze mu muhanda uhuza ibi bihugu.

Umuherwe Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, yabaye inshuti y’akadasohoka ya Perezida Joseph Kabila, nyuma baza gushwana.

Katumbi aramutse agarutse mu gihugu ashobora guhita atabwa muri yombi agafungwa imyaka itatu yakatiwe n’Urukiko rw’amahoro rwa Kamalondo i Lubumbashi, rukamuhamya ibyaha byo kubohoza ndetse akagurisha inzu y’umugereki Alexandros Stoupis, rwamuburanishije adahari muri 2016.

Katumbi agiye gukoresha inzira y'umuhanda ihuza RDC na Zambia nyuma yo kwangirwa gukoresha ikibuga cy'indege cya Lubumbashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza