RGB yashimye uruhare rw’amadini mu migendekere myiza y’amatora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2017 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB), Prof. Shyaka Anastase yashimiye amadini n’amatorero ku bw’uruhare yagize mu mitegurire n’imigendekere y’amatora byatumye agenda neza, ayizeza ubufatanye buhoraho n’uru rwego.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Kanama 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’abayobozi b’amadini n’amatorero yibumbiye mu mu muryango ‘Rwanda Purpose Driven Ministries, Peace Plan’, yabereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Gutegura ibiterane byo gusengera amatora, byabaye hirya no hino mu gihugu no gushishikariza abayoboke bayo kuyitabira ari benshi ni bimwe mu byo amadini n’amatorero yakoze ndetse akaba yabishimiwe nk’umusanzu yatanze.

Prof. Shyaka yagize ati “Mwagiye mukora ibiterane byo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu; mwafashije komisiyo y’amatora gushishikariza abanyarwanda kuzitabira amatora no guhitamo umuyobozi mwiza ubereye u Rwanda. Nk’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere( RGB ) rufite mu nshingano amadini tubikuye ku mutima turabashimiye byimazeyo kandi turabizeza gukomeza kugirana imikoranire myiza muri byose.”

Yakomeje avuga ko amadini n’amatorero afite urufunguzo rwo guhindura imyumvire iganisha abaturage ku iterambere kandi ko imikorere no kuzuza inshingano zayo zigaragarira mu mibereho y’abaturage, hashingiwe ku kuba 90% by’Abanyarwanda bafite amadini basengeramo.

Prof Shyaka yasabye amadini kwirinda amakimbirane n’aho abonetse bakaba ari bo bafata iya mbere mu kuyakemura ndetse abasaba guharanira gutanga serivisi nziza bafasha leta kumvikanisha gahunda ya ‘Nkuwikorera’, igamije kunoza serivisi.

Umuyobozi wa Peace Plan, Musenyeri Alex Birindabagabo yavuzeko inama y’abayobozi b’amatorero n’amadini igamije kongerera ubushobozi abayobozi b’amadini binyuze mu kungurana ibitekerezo ku miyoborere no kubaka amahoro arambye ndetse no kunoza imicungire y’umutungo mu madini.

Birindabagabo yavuze ko nyuma yo gusengera amatora akagenda neza, bateganya no gukora igiterane gikomeye cyo gushima Imana kizaba mu kwezi gutaha.

Umukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere, Shyaka Anastase yashimye uruhare rw'amadini mu migendekere myiza y'amatora
Inama y’abayobozi b’amadini n’amatorero yibumbiye mu mu muryango ‘Rwanda Purpose Driven Ministries, Peace Plan’ ni urubuga bunguranamo ibitekerezo byo kubaka amahoro
Abayobozi b'amadini n'amatorero barategura igiterane cyo gushima Imana nyuma yo gusengera amatora akagenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza