RSB yahagaritse ikoreshwa ry’impapuro zakoreshejwe mu gupfunyika ibiribwa

Yanditswe na Mathias Hitimana, Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Kanama 2018 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyahagaritse ikoreshwa ry’impapuro ziba zarakoreshejwe ariko ugasanga abacuruzi bazipfunyitsemo ibiribwa abakiliya bahashye, kinasaba inzego zifasha mu guteza imbere ubucuruzi no kurengera ubuzima bw’abaguzi kugira uruhare mu kuzirwanya.

Abahahira mu maduka mato cyane cyane nko mu Mujyi wa Kigali, usanga abacuruzi babapfunyikira mu mpapuro bigaragara ko zakoreshejwe nko mu bizamini, ndetse muri Ruhango higeze kugaragara aho bapfunyika mu mpapuro ziriho amadosiye atandukanye y’akarere.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, RSB yasobanuye ko kuba izo mpapuro zakoreshejwe zigeze aho zifashishwa mu gupfunyika ibiribwa, ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’abaguzi

Rigira riti “Impapuro zakoreshejwe ziba zaraciye ahantu henshi cyane kandi zigaca mu nzira zituma zihura n’ubwandu nk’ubw’ibinyabutabire, mikorobe zituruka mu ihererekanya ryazo, aho zibitse ndetse n’ibindi bitandukanye.”

Uretse impapuro nyinshi zikoreshwa mu gupfunyika zanditsweho na wino y’ikaramu, RSB ivuga ko hari n’ahakoreshwa izavuyemo sima, bigatera impungenge ku buzima bw’abantu.

Rikomeza rigira riti “Igiteye amakenga kurushaho ni uko akenshi izi mpapuro zifashishwa mu gupfunyika ibiribwa by’abana, abarwayi, n’abagore batwite basanzwe mu cyiciro cy’abanyantege nke, bityo ibyo bikaba byarushaho kubongerera ibibazo.”

Abaguzi baburiwe ko uwo muti w’ikaramu cyangwa iyo wino ishobora gutera ingaruka ku buzima kuko ifata ku biribwa bipfunyitse muri izo mpapuro, ikinjira mu mubiri w’umuntu ityo.

RSB yasabye abaguzi kutongera kwemera guhahira muri izo mpapuro kandi aho bazibonye bagatanga amakuru kugira ngo bihagarikwe.

Yakomeje igira iti “Abacuruzi nabo bakoresha izo mpapuro barasabwa guhita babihagarika, bakanibutswa ko hari amategeko ashingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge abuza gupfunyika ibiribwa mu bipfunyika bitujuje ubuzirange kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaguzi.”

Mu gihe mu 2008 ibihugu byashyiragaho uburyo bwo gusoresha amashashi akoreshwa rimwe risa yari amaze igihe kinini akoreshwa ku Isi nyamara atabora, u Rwanda rwo rwafashe umwanzuro wo kuyaca burundu, hagamijwe kurengera ibidukikije n’isuku.

Abaguzi bagiye bagaragaza ko bemera gupfunyikirwa mu mpapuro zakoreshejwe kuko nta yandi mahitamo bafite, bitewe n’uko hataraboneka ikintu cyo gupfunyikwamo gihendutse gisimbura amashashi.

Umuturage witwa Uwimana Jeanne d’Arc yabwiye IGIHE ati “Iyo usabye ko bagupfunyikira mu buryo bwujuje ubuziranenge bagusaba kwishyura, wareba nko kuba uguze irindazi ry’amafaranga 100 ukagerekaho 50Frw wishyura icyo bagupfunyikiramo, ugahitamo ko bagupfunyikira mu cyo babonye batari bukwishyuze cyangwa bari bukwishyuze make.”

Birorimana Antoine ucururiza mu Murenge wa Nyakabanda, we yavuze ko bahitamo gukoresha izi mpapuro kuko “zirahenduka kurusha za zindi nini kandi nizo abakiriya bakunda kuko abenshi banga kwishyura ziriya nini kuko akenshi na kenshi tuzibahera ubuntu.”

Gukora izi mpapuro zakoreshejwe byari bimaze kuba ubushabitsi nubwo abazikora baba bakebaguza, bafite ubwoba ko bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano. Agapaki kamwe karimo ‘envelope’ zigera kuri 50 bakagurisha 250Frw, mu gihe ubusanzwe ayo yagura eshanu gusa zemewe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, aheruka kubwira IGIHE ko nta rwitwazo na rumwe abacuruzi bafite rwatuma bapfunyikira abakiliya mu mpapuro zitujuje ubuzirange, yizeza ko nubwo inganda zihari zikora ibyo gupfunyikamo zidahagije, ziri kwiyongera.

Yagize ati “Dufite abashoramari barimo kudusaba gushyiraho inganda zikora ‘embellage’ ku buryo twizera ko mu minsi iri imbere icyo kibazo kizaba cyakemutse”.

Zimwe mu mpapuro zikoreshwa usanga ari na fotokopi z'indangamuntu
Hari abihangiye imirimo mu gukora ibyo gupfunyikamo mu mpapuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza