Rubavu, Umujyi wo ku nkombe za Kivu wizihira abashoramari (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Rubavu gatera imbere mu mfuruka zose bitewe n’ibyiza nyaburanga birimo Ikiyaga cya Kivu gikurura ba mukerarugendo bahasura umunsi ku wundi n’ibindi bikorwa by’ishoramari bihashinga imizi.

Rubavu yakira umubare munini ushingiye ku rujya n’uruza rw’abanyura ku mipaka iyihuza n’Umujyi Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abaturuka mu tundi duce tw’igihugu baje kugafatiramo akayaga gaturuka mu Kiyaga cya Kivu, kwidagadurira ku mucanga no kunanurira imitsi ku Mashyuza. Imijyi ya Goma na Rubavu ihuriye ku kuba yubatse hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo.

Rubavu ikora ku nkengero z’Ikivu ifite amahirwe ku bukerarugendo ndetse n’ishoramari ryambukiranya imipaka rihuriza hamwe abarenga ibihumbi 45 banyura kuri Petite Barrière buri munsi n’ibihumbi umunani bambukira kuri Grande Barrière.

Muri uru rugendo hubatswe isoko rya kijyambere ryuzuye hakoreshejwe miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, rizakorerwamo ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Rubavu iri mu mijyi yunganira Kigali ifite imishinga iri kuzamurwamo nk’inyubako zigezweho ndetse n’iyubakwa ry’imihanda mishya yatewe inkunga na Banki y’Isi ibinyujije mu Kigo gishinzwe iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA). Mu guhindura isura ya Rubavu no kureshya abashoramari, hari kubakwa imihanda ireshya n’ibilometero bitatu na metero 894 na ruhurura zireshya na kilometero imwe na metero 175.

Umuyobozi w’Ishami rya Davis &Shirtliff mu Burengerazuba rikorera muri Rubavu, Niyonsaba Thacien, yavuze ko bahahisemo kubera ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi biri kuhashyirwa.

Yagize ati “Twaje tureba uko twakagura isoko kandi navuga ko icyo twahakuye ni ukureba ku ruhande rwa Goma, Rusizi na Bukavu. Rubavu hari pisine nyinshi, ducuruza moteri i Goma kubera ikibazo cy’umuriro waho kandi biraborohera kubona ibyo bakeneye bitabasabye kurara muri Kigali.”

Davis &Shirtliff icuruza ibikoresho bitandukanye yatangiye ishami muri Rubavu mu 2016, n’igishoro cya miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yatangaje ko bifuza ko aka gace kaba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Yagize ati “Isoko ryo ku mupaka ni rimwe ariko dufite n’irindi naryo rigomba kubakwa rikuzura, nkuko mubizi ryari ryarahuye n’ibibazo bijyanye n’imanza ariko biri gukemuka. Mu gihe gito abikorera bo muri Rubavu n’ahandi bari kwishyira hamwe ngo baryuzuze rifashe Abanya-Rubavu gukorera ubucuruzi aheza.”

Yakomeje ati “Nyuma yo kubona ibikorwa remezo, hatangiye kuzamurwa inzu z’ubucuruzi zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’akarere. Inganda zitandukanye ziri gushaka kuzana amashami muri Rubavu ndetse hari gutegurwa icyanya cyazo. Hari inganda zifite abazihagarariye ndetse n’imishinga myinshi iri mu nyigo.”

Mu mishinga iteganyijwe muri aka karere irimo ishingiye ku ishoramari ry’amahoteli, aho ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) hateganywa kubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu ku Mashyuza; kubaka icyambu cya Nyamyumba kizanoza ubwikorezi bwo mu mazi n’umuhanda w’ibilometero 12 watewe inkunga na Banki ya Afurika uzagana ahari Gaz Methane ndetse no kubaka inganda zikomeye zizunganira urwa Bralirwa rwahashinze imizi.

Akarere ka Rubavu kari muri dutanu tubarizwa mu Ntara y’Uburengerazuba, kagizwe n’imirenge 12, ku ntera ya kilometero 388 km n’abaturage 403 662 nkuko ibarura ryo mu 2012 ryabigaragaje.

Ukinjira mu Mujyi wa Rubavu, uhabwa ikaze n'ikirango cy'ubwato bugaragaza ko aka karere gakora ku mazi
Abaturage bagera kuri 240 bahawe akazi na NPD Cotraco ifite isoko ryo kubaka imihanda yatewe inkunga na Banki y'Isi
ADEPR Rubavu ifite inyubako igezweho
Banki y'Ubucuruzi ya KCB ifite Ishami muri Rubavu
Umujyi wa Rubavu uri kuzamurwamo inyubako zikorerwamo ibikorwa bitandukanye
Ibikorwa by'ubucuruzi byiganje muri aka gace kari hafi y'Ikiyaga cya Kivu
Ihuriro ry'umuhanda ugana ku mazi n'uwerekeza ku mupaka
Hari abatwara amata ku igare
Ishami rya Banki ya Kigali riri hafi ya gare ya Rubavu
Isoko rya Gisenyi ricururizwamo kuva mu myaka yo hambere
Iyubakwa ry'imihanda mishya ryatumye agaciro k'ubutaka kiyongera ndetse hatangizwa ibikorwa by'ishoramari
Mu marembo ya Gare ya Gisenyi
Mu Mujyi wa Rubavu hari kubakwa imihanda mishya ireshya n'ibilometero 3, 894
Muri Rubavu hari kubakwa imihanda izanoza ubuhahirane yatewe inkunga na Banki y'Isi ibinyujije muri Loda
Muri uyu mujyi harimo insengero zifite inyubako zigezweho
Umuhanda ugana kuri ADEPR iri rwagati mu Mujyi wa Rubavu
Umuhanda ugana kuri Serena Hotel na Public Beach
Umuhanda ugana kuri Majengo
Umuhanda ugana mu mujyi uvuye Mbugangari
Aharangurizwa ibinyobwa by'Uruganda rwa Skol mu Karere ka Rubavu
Uva Brasserie ugaruka mu Mujyi unyura mu muhanda urambitse neza
Umuhanda ugana ku Kiyaga cya Kivu
Ikiyaga cya Kivu kiri mu bikurura ba mukerarugendo basura Akarere ka Rubavu
Sun and Sand, ahantu abanyabirori bakunda gusohokera
Umuhanda ugana ku mazi ukikijwe n'ibiti bitanga amahumbezi
Ibikorwa remezo by'imihanda byitezweho kuzamura ishoramari rikorerwa muri Rubavu
Ifoto yafashwe mu ijoro ahagana saa tanu, hari aho ibikorwa by'ubucuruzi byari byafunzwe
Inzu z'ubucuruzi butandukanye zihari ku bwinshi
Kuri Kivu Serena Hotel hafi y'inkombe z'Ikiyaga cya Kivu
Umupaka wa Grande Barrière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukora amasaha 24 kuri 24. Unyuraho abantu barenga ibihumbi umunani ku munsi
Umuhanda ugana kuri Grande Barrière
Umuhanda ugana mu gace gatuyemo abiganjemo abanyamahanga ka RCD
Umuhanda ugana ku Bwogero rusange urara ucaniwe

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza