Rusizi: Gufunga umupaka kare bibatera ibihombo, hari n’abavuga ko bishobora kubasenyera

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 1 Kanama 2018 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) banyura mu Karere ka Rusizi, basaba ko umupaka wajya ufungurwa amasaha yose kuko kuwufunga kare bibatera igihombo n’amakimbirane mu miryango.

Ubusanzwe umupaka wa Rusizi I ufunga saa yine z’ijoro ugafungura saa kumi n’ebyiri, ariko indi mipaka nk’uwa Rusizi II ndetse n’uwa Kamanyola mu Bugarama bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko bahora bafite umutima uhagaze bikanga ko umupaka ugiye gufungwa, bigatuma bagurisha ibyabo kuri make kugira ngo batarara muri Congo cyangwa mu Rwanda batabiteguye.

Uwimana Jeanne ujya gucuruza imboga muri RDC yagize ati “Ni imbogamizi zikomeye cyane nk’abacuruzi, kubera ko iyo wambutse umupaka ugiye gucuruza, ucuruza wihuta urwana n’amasaha kugira batagufungirana ukarara muri Congo, bityo bigatuma tunahombesha ibyo ducuruza".

Avuga bibaye byiza bafungura umupaka amasaha yose kugira ngo bajye bacuruza nta mpungenge z’uko babafungiraho umupaka batarambuka.

Uwe mu banye-Congo bacururiza mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Kamanyola, we yavuze ko iyo umupaka ufunzwe bakiri mu Rwanda, bajya gusaba icumbi ugasanga abo bashakanye bakeka ko bagiye mu bandi bagabo, ugasanga mu rugo haje intugunda kubera umupaka.

Yagize ati "Hari igihe tuza mu Rwanda tuje guhaha ndetse no gucuruza, twatinda tugasanga umupaka wafunzwe tugacumbika mu Rwanda. Twasubira mu ngo tugashyamirana n’abagabo bacu bavuga ko twagiye mu bandi bagabo, bigatuma ingo zacu zasenyuka bitaduturutseho, ahubwo ari ukubera gufunga umupaka hakiri kare.”

Umuyobozi Ushinzwe Abinjira n’abasohoka mu Karere ka Rusizi, Senyenzi François, yavuze ko icyo kibazo bari kukiganiraho n’abo ku ruhande rwa RDC, kuko kongera amashaha yo gufungura umupaka ari ikintu impande zombi zumvikanaho.

Yagize ati "Hari ibiganiro hagati yacu na Congo ku buryo bidatinze Rusizi I izajya ikora amasaha 24/24. Muri Kongo bari kubaka inzu zo gukoreramo ku buryo nizuzura tuzatangira gukora amasaha yose.”

Buri munsi imipaka ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rusizi yambukiraho abaturage bagera ku bihumbi 20 baba abakora ingendo cyangwa abakora ubucuruzi butandukanye burimo ubw’ibikomoka k’ubuhinzi.

Umuyobozi Ushinzwe Abinjira n'abasohoka mu Karere ka Rusizi, Senyenzi François
Umupaka hagati y'u Rwanda na RDC unyuraho abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza