Rusororo: Hatahuwe ibyobo birimo imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Mata 2018 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, hatahuwe ibyobo bine byajugunywemo Abatutsi benshi mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga I , Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Nubwo kuri ubu hari gukurwa imibiri mu cyobo kimwe, abaturage barakeka ko muri ibyo byobo byari byarubakiweho inzu hashobora kuba harimo imibiri irenga 3000 kuko muri uru rugo harimo ibyobo bigera kuri bine Interahamwe zitaga ‘CND’. Aha zikaba zarahabajyanaga babeshya ko Inkotanyi ziri, ziri bubakize.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Rusosoro bwanenze abanze gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari abireze bakemera icyaha ariko bakaruca bakarumira.

Nduwayezu Emmanuel uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rusororo yabwiye IGIHE ati “Biraduhangayikishije cyane kuko birababaje kuba mu myaka 24 ishize Jenoside ikozwe hari abaturage badatanga amakuru y’ahari ibyobo byajugunywemo abacu kugira ngo tubashyingure kandi baba bayazi.”

Yakomeje asaba abaturage n’abemeye ibyaha bakoze muri Jenoside gutanga amakuru.

Abatuye muri aka gace bavuga ko amakuru y’ibi byobo yamenyekanye nyuma y’uko hari hamaze kuvumburwa icyobo cyo mu rugo rw’uwitwa Faustin Sibomana cyakuwemo abagera ku 156 ku wa 15 Mata 2018.

Gusa muri uru rugo ruri gutabururwamo iyi mibiri bivugwa ko rwari urw’uwitwa Murihano Pirato wagurishije inzu z’abahutuye. Kuri ubu hari hasigaye haba abakodesha inzu.

Nubwo imirimo irimbanyije mu gushaka imibiri iri muri ibyo byobo, ni birebire cyane ku buryo abari muri ako kazi bavuga ko hasi harimo gaz ituma abari mu kazi babura umwuka. Basaba inzego z’umutekano kubafasha.

Abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu bakomeje gusaba uwaba afite amakuru y’ahari imibiri kuyigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.

Imwe mu myenda y'abazize jenoside bakuwe mu cyobo cyari cyarubatsweho inzu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabuga ya I, Niyonzima Martha
Imwe mu mibiri yakuwe mu cyobo
Inzego z'umutekano zakurikiye igikorwa cyo gukura imibiri mu cyobo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza