Rwanda Foam yageneye impano z’agahebuzo abitabira Tour du Rwanda na Expo 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2018 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Imfura mu nganda zikora matela mu Rwanda ‘Rwanda Foam’, yageneye abakiriya bayo impano z’agahebuzo muri iki gihe cy’isiganwa ry’umukino w’amagare rizenguruka igihugu cyose ‘Tour du Rwanda’ n’abitabira imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 20180).

Uruganda rwa Rwanda Foam rwabonye izuba mu 1983, kuri ubu rurizihiza isabukuru y’imyaka 35 rumaze ruha abanyarwanda ibicuruzwa byarwo birimo matela n’imisego biramba kandi bihendutse.

Muri iki gihe cya Tour du Rwanda, inaterwa inkunga na Rwanda Foam, abanyarwanda batandukanye bagenewe impano n’uru ruganda rwahamwe no kwitwa umuti w’umugongo, aho nyuma ya buri gace k’iri rushanwa rusabana n’abakiriya barwo bagatsindira impano zirimo matela, imisego n’ibindi.

Christian Karekezi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Rwanda Foam, yatangarije IGIHE ko muri iyi Tour du Rwanda, barimo gushimira abanyarwanda icyizere bagiriye uru ruganda mu myaka 35 ishize, babaha impano ndetse babizeza ko batazabatenguha.

Yagize ati “Ni ukubabwira ko icyizere batugiriye ntiduteze kubatenguha, tuzakomeza tubahe ibicuruzwa byiza, bihendutse kandi biramba.”

Yakomeje agira ati “Imyaka 35 ni myinshi, iyo batahaba ntabwo twari kuyigeza, kuba twayigejeje ni uko batugiriye icyizere bagakunda ibicuruzwa byacu, natwe tukaba tubabwira ko tudateze guhinduka tuzahora turi babandi.”

Iyo agace ka Tour du Rwanda karangiye, Rwanda Foam ijya ku muntu uyihagarariye muri ako karere igasabana n’abakiriya bayo, ikababaza utubazo duto kandi tworoshye, kurushanwa kubyina, kurushanwa twa siporo, ubishoboye agahembwa matela, imisego n’ibindi bitandukanye.

Mu gutanga impano zo kwitegura umunsi mukuru w’isabukuru ya Rwanda Foam, uru ruganda ruragenda rukora ibikorwa bitandukanye byo gushyira igorora abakiriya barwo, aho mu imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2018), ibiciro bya matela zarwo byagabanyijweho 10%.

Nyuma y'agace ka Tour du Rwanda uruganda rwa Rwanda Foam rusabana n'abakiriya rukabaha n'impano zitandukanye
Abakozi ba Rwanda Foam baba bakereye guha impano abakiriya bazitsindiye
Christian Karekezi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Rwanda Foam avuga ko bageneye abakiriya impano mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 35
Abakiriya ba Rwanda Foam bahabwa impano z'imisego, matela n'ibindi
Iyo agace ka Tour du Rwanda karangiye abakiriya ba Rwanda Foam basabana na yo ku mucuruzi uyihagarariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza