Sena yagaragaje ko imitwe ya politiki mu Rwanda ikora mu bwisanzure kandi nta vangura

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Kanama 2018 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Isesengura ry’Abasenateri ryagaragaje ko imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ikora mu bwisanzure kandi nta vangura, nk’uko byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yakozwe ku kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo agenga iyi mitwe.

Iri genzura rihoraho rikorwa mu gihe hazirikanwa ko amashyaka mu mateka y’u Rwanda yagize amateka mabi, agendera ku ivangura rishingiye ku bwoko, uturere n’ibindi.

Perezida wa Komisiyo, Sindikubwabo J. Nepomuscène, yavuze ko imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ikora mu bwisanzure kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza mu nzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage.

Yagize ati “Mu gushaka abayoboke ndetse no mu gihe cyo gusuzuma abasabye kuba abayoboke imitwe ya politiki yirinda icyo aricyo cyose cyatanya Abanyarwanda.”

“Mu gushaka abayoboke, Imitwe ya Politiki ntishingira ku bwoko, akarere, inkomoko, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, idini cyangwa ururimi.”

Mu mahame remezo ateganywa n’itegeko nshinga, hagaragajwe ko imitwe ya poltiki igaragaza kubahiriza uburinganire bw’abagabo n’abagore, kuko muri komite nyobozi zayo nibura 30% ni abagore ndetse amashyaka atanu PL, PSP, PPC, PS Imberakuri na PDC ayobowe n’abagore.

Atanga ingero, Perezida wa komisiyo yavuze ko nko muri komite nyobozi z’iyi mitwe, FPR Inkotanyi igizwe n’abantu 47, abagore ari 17; muri PDC mu 10 bagize komite nyobozi abagore ni batandatu ( 60%); PL ifite albacore 16 muri 32 (50%) ndetse Green Party ifite abagore 5 mu 9 bagize komite nyobozi.

Senateri Niyongana Gallican yagize impungenge ku buryo bwakoreshejwe mu bushakashatsi, avuga ko hari aho usanga abakuriye amashyaka aribo bagiye bivuga.

Perezida wa Komisiyo yasobanuye ko n’abarwanashyaka bo hasi bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo, anizeza ko mu nshingano za Sena ishobora no gucengera neza ku ngingo runaka y’iyubahirizwa ry’ayo mahame mu mitwe ya poltiki.

Yanishimiye ko impaka zibaye cyangwa ibibazo bikemukira mu biganiro hashakwa igisubizo ndetse imitwe ya politiki ikaba inatangira ibitekerezo mu Ihuriro ry‘Igihugu Nyunguranabitekerezo ry‘Imitwe ya Politiki.

Ku bijyanye no gutanga raporo y’imicungire y’umutungo, Perezida wa Komisiyo yavuze ko nubwo hari amakoza Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rusanga mu mitwe ya politiki, bishimira ko “Nta byaha byo kurigisa umutungo cyangwa kwakira impano zitemewe byagaragaye mu mitwe ya politiki.”

Senateri Tito Rutaremera agaragaza ko byari ngombwa no kureba iby’umutungo kuko “Rimwe na rimwe imitwe ya politiki hari ubwo yicwa no gukoresha imitungo nabi cyangwa se bakayifata mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yashimye iyo raporo anavuga ko ukurikije ibyo igaragaza nta n’imyanzuro isaba urwego runaka kugira icyo rukora.

Mu Rwanda habarurwa imitwe ya poltiki 11 yemewe mu Rwanda, yose ikaba ikorera mu Ihuriro ry’igihugu nyungurabitekerezo ry’imitwe ya politiki. Iyo ni Umuryango FPR- Inkotanyi, PDI, PSD, PL, PSP, PDC, PSR, UDPR, PS –IMBARAKURI na DGPR.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki muri Sena, Perezida wa Komisiyo, Sindikubwabo J. Nepomuscène

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza