Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro ku bibazo by’amazi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Guverinoma ifite gahunda ko mu 2024 nta muturage uzaba ataragerwaho n’amazi meza, Sena y’u Rwanda yagize impungenge zijyanye n’uko bizagerwaho bitewe n’ibibazo biri mu ikwirakwiza ry’amazi, itumiza Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ngo azajye gutanga ibisobanuro.

Sena yafashe umwanzuro wo gusaba ibisobanuro Guverinoma nyuma y’ibibazo byagaragajwe ku wa 19 Nyakanga 2018 na raporo Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yagejeje ku Nteko Rusange, ku bijyanye n’ikwirakwizwa ry’amazi.

Iyi komisiyo yakoze ingendo mu turere twose, inaganira n’inzego zitandukanye ku rwego rw’igihugu zirimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi hamwe n’Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC Ltd) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu byavuye muri ibyo biganiro, Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Muhongayire Jacqueline, yagize ati “Ikwirakwizwa ry’amazi rifite imbogamizi nyinshi zirimo imibare itari yo, imiyoboro idakora cyangwa itabungabungwa neza, imikoranire itanoze hagati y’inzego z’uturere na ba rwiyemezamirimo bashinzwe ikwirakwizwa ry’amazi”

Uretse ibyo, Senateri Muhongayire yavuze ko n’amasezerano asinywa hagati y’uturere na ba rwiyemezamirimo atubahirizwa uko bikwiye.

Byongeye, raporo ivuga ko Inama zishinzwe amazi n’isuku ku rwego rw’Akarere (District Wash Boards) na zo zidashyira mu bikorwa inshingano zazo uko bikwiye, ndetse ngo mu turere twose, politiki ya Leta yo gufata amazi y’imvura no kuyakoresha aho bikenewe ntishyirwa mu bikorwa.

Abasenateri bibajije ku kibazo cy’imibare itanoze ikoreshwa mu iteganyabikorwa mu bijyanye n’amazi cyane cyane bigaragara mu turere, kuba nta bushakakashatsi bwimbitse bukorwa ngo hamenyekane uko ibikorwaremezo by’amazi bihagaze kugeza ubu, bagaragaza ko ikibazo cy’amazi gikomeye.

Komisiyo yavuze ko yasanze bigoranye ko intego Guverinoma yihaye yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose (100%) izagerwaho, ifata umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe kuzitaba Sena, agatanga ibisobanuro mu magambo uburyo Guverinoma iteganya kuvana mu nzira imbogamizi zose bigaragara ko zibangamiye ikwirakwizwa ry’amazi meza mu gihugu nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma ya 2017-2024.

U Rwanda rwiyemeje ko Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100 % nibura mu 2024 bavuye kuri 84.8% bariho ubu na 74.2% bariho mu 2010.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), ihamya ko kuba umunyarwanda wese yagerwaho n’amazi atari inzozi kuko ugereranyije no mu myaka 16 ishize hari intambwe imaze guterwa mu kugeza amazi meza ku baturage, aho icyo gihe abari bayafite bari munsi ya 50%.

Nko mu mujyi wa Kigali, umwaka ushize hafunguwe uruganda rwa Nzove I rwatumye amazi yakoreshwaga ava kuri metero kibe 65 000 agera kuri metero kibe 90 000. Urwo ruganda rwafunguwe rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 25 000, ubu zirarenga 40 000 ku munsi.

Hari kandi uruganda rwa Nzove II ruzatanga meterokibe 55,000 buri munsi zitezweho kuziba icyuho kuko ruzongera ingano y’amazi atangwa mu mujyi wa Kigali buri munsi ikazaba ingana na metero kibe 145,000.

Sena yatumije Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente kugira ngo atange ibisobanuro ku bijyanye n'ikwirakwizwa ry'amazi mu gihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza