Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ubu busabane bwabaye, aho bwabimburiwe n’imbyino z’itorero ry’abana bato bakiriye ndetse bagasusurutsa abashyitsi babwitabiriye, ku bwo gutozwa umuco Nyarwanda bakiri bato.
Abitaribiriye ubu busabane basangiye amafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda agizwe n’umutsima w’amasaka, ibijumba bigeretse ku bishyimbo, ibihaza, imyumbati, amateke n’ibigori.
Basangiye kandi n’ibinyobwa bitandukanye harimo amata, n’inzoga Nyarwanda z’ ubwoko bwinshi harimo urwagwa, ikigage n’izindi.
Nyuma yo gusangira hatanzwe ibiganiro ku biranga umunyarwanda harimo; umuco, ururimi n’izindi ndangagaciro zimuranga kabone niyo yaba atuye hanze y’u Rwanda.
Anoek de Smet ukomoka mu Bubiligi, akaba yarashakanye n’Umunyarwanda, yavuze ko yasanze abanyarwanda bakomeye ku muco wabo, bawukunda ndetse bakawukundisha n’abandi.
Edwige Leba ukomoka muri Cameroon, wakoranye cyane n’abanyarwanda, yavuze ko yasanze abanyarwanda ari inyangamugayo kandi bakundana.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Eugène Kayihura yibukije ko insanganyamatsiko y’Umuganura uyu mwaka igira iti” Umuco, isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Yibukije kandi abitabiriye ibi birori amateka y’Umuganura mu Rwanda, ababwira ko ari umwanya wo kuzirikana gukomeza gushyira hamwe mu byo bakora byose mu buzima bwabo bwa buri munsi muri Tanzania, bagamije kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyababyaye.
Ibi birori byasojwe n’imbyino nyarwanda zitandukanye, aho abari bitabiriye bose basabanye ndetse bagacinya akadiho.







TANGA IGITEKEREZO