Tanzania: Polisi y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ahuje Polisi zo mu karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2018 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yitabiriye imikino ihuza Polisi zo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho izarushanwa mu mikino irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru, karate, Taekwondo, umukino handball no kumasha.

Ni amarushanwa ahuza Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba, EAPCCO Games, azakinirwa i Dar-Es- Salam kuva ku wa 7 kugera ku wa 12 Kanama 2018.

Ibihugu birindwi nibyo byitabiriye iri rushanwa aribyo Tanzania, u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, u Burundi na Sudani y’Epfo. Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa abaye.

Ku wa 6 Kanama ubwo yahaga ikaze abitabiriye aya marushanwa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya Kassim Majaliwa yashimiye cyane abantu bose bitabiriye ayo marushanwa.

Yagize ati « Kuba ibihugu hamwe n’abapolisi babyo bitabiriye iyi mikino biragaragaza ubufatanye bwiza. ikaze muri iki gihugu, mwumve ko muri mu rugo kandi mwisanzure”.

Yavuze ko ibihugu byose bigize uwo muryango wa EAPCCO byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitandukanye nka ruswa, ibiyobyabwenge, magendu n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, ikoreshwa ry’amafaranga y’amakorano n’ibindi.

Yasoje yifuriza amarushanwa meza abayitabiriye; avuga ko biyemeje guteza imbere imibanire myiza y’ibihugu bigize aka karere mu by’umutekano n’ubukungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza