U Budage bwatangiye ubushakashatsi ku duhanga bivugwa ko harimo utw’abanyarwanda 986

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

U Budage bwatangiye ubushakashatsi buzamara imyaka ibiri bugamije kumenya inkomoko nyayo y’uduhanga turenga 1000, bivugwa ko utwinshi ari utw’abanyarwanda twajyanyweyo mu gihe cy’ubukoloni.

Ubu bushakashatsi burakorwa n’umuryango Prussian Cultural Heritage Foundation ucunga inzu ndangamurage z’i Berlin, ari nawo watangaje ko ubitse utwo duhanga bivugwa ko twajyanwaga mu Budage ngo hakorwe ubushakashatsi ku bwoko bw’abantu.

Umuyobozi w’uyu muryango, Hermann Parzinger, yavuze ko ari intambwe ya mbere yo kumenya inkomoko y’utwo duhanga, kandi bishoboka ko dushobora kuzasubizwa aho twakuwe, nkuko AFP yabyanditse.

Yagize ati “Turimo kureba ibijyanye n’inkomoko y’utu duhanga. Hanyuma tuzafata umwanzuro hamwe n’ibihugu dukomokamo w’uburyo bukwiye bwo gukemura ikibazo.”

Utu duhanga twajyanywe mu Budage hagati ya 1907 na 1908 n’umugiraneza witwa Felix von Luschan, wakoraga ubushakashatsi ku bwoko n’imibereho y’abantu. Mu ntambara z’Isi twaje gukurwa aho twari tubitse, mu 2011 ibitaro bya Charite biherereye i Berlin bidushyikiriza Prussian Cultural Heritage Foundation.

Bernhard Heeb, uyoboye ubu bushakashatsi yavuze ko utwo duhanga batwakiriye tumeze nabi bamara imyaka badusukura, bahuza ibice byatwo byari byatatanye ndetse banadushyira hamwe bagendeye ku cyerekezo cy’aho twaturutse.

Heeb avuga ko utwo duhanga utwinshi tubarirwa muri 986 twaturutse mu Rwanda, 41 duturuka muri Tanzania, tune mu Burundi utundi 54 duturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Icyo tuzakora ni ugushyiraho ihuriro na bagenzi bacu bo muri Tanzania, u Rwanda, Burundi kugira ngo dufatanye kumenya aho utwo duhanga dukomoka.”

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko kumenya ikizakorerwa utwo duhanga bizatekerezwaho nyuma yo kumenya inkomoko nyayo yatwo.

Yagize ati “Ikintu cy’ibanze kandi cyihutirwa twibanzeho ni ugushaka kumenya neza niba koko utwo duhanga ari utw’abanyarwanda n’uburyo twageze mu Budage. Twaganiriye n’ubuyobozi bw’inzu ndangamurage y’aho utwo duhanga tubitse, twemeranya ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya amakuru y’impamo ku bijyanye n’inkomoko y’abo bantu.”

U Budage buherutse gusubiza muri Namibia uduhanga 20 tw’abaturage bayo bwishe. Utu tubarirwa mu tugera muri 300 twatwawe mu ntambara yo kurwanya ubukoloni muri iki gihugu cyakolonijwe n’Abadage kuva mu 1884 kugera 1915.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza