U Bufaransa: Hasohotse iteka ryemeza tariki ya 7 Mata nk’iyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bwasohoye iteka rya Perezida wa Repubulika n° 2019-435 ryo ku wa 13 Gicurasi 2019, rigena ko kuwa 7 Mata, ari itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingingo ya Mbere y’iri teka ivuga ko ‘Itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni 7 Mata’.

Ingingo ya Kabiri ivuga ko ‘Buri mwaka kuri iyi tariki, ibikorwa byo kwibuka bizajya bitegurwa i Paris. Ibikorwa nk’ibi kandi bishobora gutegurwa kandi muri buri ntara bigizwemo uruhare n’umuyobozi wayo [Perefe]’.

Ingingo ya Gatatu yaryo ivuga ko Minisitiri w’Intebe afite inshingano zo gushyira mu bikorwa iri teka, rizasohoka mu igazeti ya leta ya Repubulika y’u Bufaransa.

Kwinjiza uyu munsi mu yindi yubahwa mu Bufaransa ni ikimenyetso gikomeye, harebwe ku mateka y’icyo gihugu mu Rwanda, mbere ya Jenoside ndetse n’igihe yakorwaga.

Iri teka risohotse nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akagaragaza icyifuzo cy’uko itariki ya 7 Mata, mu Bufaransa yafatwa nk’iyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa bwasohowe na Perezidansi y’u Bufaransa nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Macron atangaje ishyirwaho rya komisiyo izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse ku bikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubwo butumwa, u Bufaransa bwatangaje ko "Perezida wa Repubulika yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda n’abazize Jenoside hamwe n’imiryango yabo."

Iri tangazo rikomeza riti "Perezida wa Repubulika yashimye umurimo w’abarokotse Jenoside mu bikorwa byo kwibuka ndetse yifuje ko itariki ya 7 Mata yemezwa nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi."

Macron yari yatumiwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kigali, ariko yahagarariwe na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda. Yanagennye Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, Bruno Le Maire, ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye i Paris.

Uyu munsi kandi wahawe umwihariko mu Bufaransa kuko televiziyo France 24 yatambukije imbonankubone igikorwa cyo kwibuka cyabereye i Kigali ndetse igena umwanya wihariye wo kuganira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yifashisha impuguke zirimo Alain Gauthier.

Ku wa 23 Ukuboza 2003 nibwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko itariki ya 7 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu Rwanda. Muri Mutarama 2018 iyi nteko yatoye gukosora iyo nyito,maze itariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Perezida Kagame n'abandi bayobozi bacana urumuri rw'icyizere mu #Kwibuka25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza