U Rwanda mu bihugu bya Afurika byazamuye icyizere cyo kubaho kuruta bimwe mu bice bya Amerika

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 7 Kanama 2018 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bya Afurika bimaze gutera intambwe ikomeye mu kuzamura imyaka y’uburambe bw’abaturage babyo, ku kigero cy’aho abagabo bo mu bihugu 11 bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bashobora kubaho igihe kingana cyangwa kirenze abo mu bice bimwe na bimwe by’u Bwongereza na Amerika.

Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza yo mu 2017, yagaragaje ko icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda kiri ku myaka 66, kandi hari icyizere ko hagati ya 2025-2030, kizaba kigeze ku myaka 70.

Igaragaza ko hagati y’umwaka wa 1990 na 1995, icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyari ku myaka 23, bigeze hagati ya 1995-2000 kirazamuka kigera ku myaka 44, hagati ya 2000 na 2005 kigera ku myaka 50, muri 2015-2020 kigera ku myaka 66.

Ikinyamakuru The Telegraph giherutse gutangaza ko imwe mu mpamvu mu bihugu biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, harimo n’u Rwanda imyaka yo kurama ikomeje kuzamuka, ari imbaraga zashyizwe mu guhangana n’icyorezo cya Sida ku rwego rukomeye.

Kigaragaza ko nko mu mwaka wa 2000, kubera icyorezo cya Sida cyari kigikaze cyane, imiti igabanya ubukana itaragera kuri benshi, n’iyabonekaga ikaba yari ku biciro byo hejuru, byatumye hari abantu benshi biganjemo abana bavukanaga ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ntibabashe kubaho igihe kirambye, imfu zikabahuta bakiri bato.

Muri icyo gihe, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko ubu bwandu bwari bwarabashije kumanura imyaka y’uburambe ku batuye muri Karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ho imyaka hagati ya 10 na 15, ariko aho isi ihagurukiye, nyuma y’imyaka 17 gusa iyi nama ibaye, ikizere cyo kuramba mu bihugu nk’u Rwanda na Ethiopia byazamutseho imyaka myinshi ku buryo butangaje.

Mu Rwanda ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu bakuru byagabanutse ku kigero cya 2.8% mu 2015. U Rwanda kandi rwagabanyije impfu ziterwa na malaria n’igituntu.

Kimwe na Ethiopia, u Rwanda rubarirwa mu bihugu bifite abaturage baramba cyane muri Afurika, mu gihe kandi muri iyo myaka ibi bihugu byari bikubwe n’amagume y’intambara, ndetse n’inzara yabiciye bigacika muri Ethiopia.

The Telegraph ikavuga ko u Rwanda na Ethiopia biri mu bihugu bifite abagabo baramba cyane kuruta mu bice bya Stockton mu Bwongereza ndetse na Dakota y’Amajyepfo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ituwe n’abaturage 869,666 ifite uburambe bw’imyaka 66.

Mu 2015 Ethiopia n’u Rwanda biri mu bihugu byagize izamuka ry’ubukungu ku rwego rushimishije, ariko u Rwanda rukaba rufite umwihariko w’uko rufite urwego rw’ubuvuzi bushobora kugera kuri buri muturage, ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Zimwe mu ngamba z’iterambere zirimo na gahunda z’isi z’ikinyagihumbi, ndetse na gahunda zihariye zigamije iterambere mu gihugu, ziri mu zatumye igihugu kibasha gusigasira ubuzima bw’abenegihugu, ari nabyo byateye uko kurama kw’abagituye.

Nubwo bimeze gutyo ariko, ibihugu 32 bifite abaturage bafite imyaka yo kurama iri hasi ku Isi biri ku mugabane wa Afurika.

Serivisi z'ubuzima zitangwa neza ni inkingi ikomeye y'uburambe bw'abanyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza