U Rwanda rugeze he gahunda yo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Kamena 2018 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’umwaka ushize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gutanga ubufasha mu kibazo cy’abimukira bari muri Libya, aho bahuriraga n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira babyifuza no kwakira abadashaka gusubirayo, aho rwari mu biganiro n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), biganisha ku kwakira abagera ku bihumbi 30 kandi nta kabuza Abanyarwanda bazakira neza aba bantu.

Icyakora hashize amezi arindwi nta mwimukira n’umwe uturutse muri Libya wakiriwe mu Rwanda, nubwo hari benshi bamaze gusubizwa mu bihugu bari baturutsemo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukiganira na Komisiyo ya AU ndetse n’Umuryango ushinzwe abimukira.

Yagize ati “Nibyo koko u Rwanda rwari rwiyemeje kuzafasha kuri icyo kibazo, aho twavuze ko twiteguye kuzakira abimukira bagera ku bihumbi 30 mu gihe babuze aho bajya batasubiye mu bihugu byabo, ubu turi mu biganiro na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ibihugu abo bimukira baturutsemo ndetse n’undi muryango ushinzwe abimukira (IOM).”

U Rwanda na Komisiyo ya AU bemeranyije ku kwakira abimukira 30 000, ariko uyu mubare ushobora guhinduka bitewe n’izindi ngingo zizarebwaho.

Amb. Nduhungirehe yatangaje ko abimukira bari mu duce tugenzurwa na Guverinoma ya Libya abenshi basubiye mu bihugu baturutsemo, bakaba bahabwa ubufasha butuma batazasubira kugira indoto zo kujya i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, ahantu baba bizeye ubuzima buruta ubw’iwabo.

Ati “Ubungubu icyo dufatanya twese turimo gukora, ni ukureba ukuntu abo bimukira bakomeza gufashwa mu bihugu byabo kugira ngo ntibagende bundi bushya cyangwa n’abandi batari bafite icyo gitekerezo batakigira”.

Yakomeje avuga ko nta bimukira benshi bahari batifuza gusubira mu bihugu byabo. Icyakora ngo u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Komisiyo ya AU, ibihugu n’imiryango kugira ngo ikibazo cy’abimukira gishakirwe umuti burundu.

Muri Libya habarurwaga abimukira 400 000, bari mu nkambi zitandukanye, abenshi bavaga muri Senegal, Niger, Mali, Nigeria na Ghana. Abo kandi ni ababonwe mbere y’uko bagwa mu maboko y’ababagurishaga, bamwe ku madolari 400.

Umuryango ushinzwe abimukira watangaje ko abimukira 20 000, bamaze gusubira mu bihugu byabo bavuye muri Libya kuva mu 2017. Gusa abari mu duce tugenzurwa n’abatavuga rumwe na Guverinoma ya Libya ntibasubira iwabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe, ateze amatwi ibibazo by'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza