U Rwanda rugiye gusinya amasezerano yo kwakira impunzi zizava muri Libya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri izashyira umukono ku masezerano yo kwakira impunzi 500, nk’uko ruheruka kubyemeza rumaze kwitegereza ubuzima aba bantu babayemo mu gihugu cya Libya, nyuma yo kunanirwa gukomeza urugendo bagana i Burayi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Minema) yatangaje ko aya masezerano azasinywa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Minema ivuga ko “biteganyijwe ko izi mpunzi zizahagera mu minsi ya vuba.”

Iki gikorwa kibayeho nyuma y’icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017, nyuma y’amashusho yasakaye yerekana Abanyafurika barimo gucururizwa muri Libya, yumvikanamo abagabo baciririkanya umwe akagenda azamura igiciro, utanze menshi akegukana abacakara be. Ni ibintu byatunguye inzego nyinshi zitiyumvishaga ko ubwo bucuruzi bugikorwa mu kinyejana cya 21.

Icyo gihe u Rwanda rwahise rwemera gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira bageze muri Libya bavuye mu bihugu bitandukanye cyangwa gucumbikira abazaba babyifuje.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abimukira bagera ku 5000 baheze muri Libya, 70 ku ijana bakaba ari impunzi n’abavuye mu byabo kubera ibibazo binyuranye. Ababashije kurenga Libya, ni kenshi humvikana inkuru z’uko barigise mu Nyanja ya Mediterranee bagerageza kwambuka bajya i Burayi.

UNHCR ivuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 140 ziganjemo Abanye-Congo n’Abarundi, gusa hari n’izituruka mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti n’ahandi.

U Rwanda rugiye kwakira bamwe mu bimukira baheze muri Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza