U Rwanda ruri gushakisha umushoramari utangiza umushinga w’uruganda rw’inzitiramibu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 Kanama 2018 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari gushakishwa umushoramari ubyutsa umushinga wo kubaka uruganda rw’inzitiramibu mu Rwanda, wavuzwe mu 2015 ariko kugeza ubu ukaba utari watangizwa.

Uwo mushinga ugamije guhangana n’indwara ya Malariya yari ihangayikishije. Icyo gihe, Leta yaguze inzitiramibu miliyoni 2,6 za miliyari 9 Frw muri Denmark, iza gusanga zitujuje ubuziranenge, bituma Inama y’Umushyikirano ya 12 yemeza ko u Rwanda rwiyubakira uruganda ruzikora ariko kugeza ubu nturashyirwa mu bikorwa.

Impamvu ubuyobozi bufite mu nshingano kubaka urwo ruganda butanga yatumye bitinda, ni ukubura umushoramari wujuje ibyo Umuryango w’Abibumbye usaba ushaka kubaka uruganda ruzikora.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yabwiye The New Times ko umwaka ushize, Guverinoma yari yabonye umushoramari ukomeye ariko biza kurangira ntacyo akoze kuko atari yujuje ibisabwa na OMS.

Ati “Icya mbere gikenewe, ni ukubona umushoramari usanzwe wujuje ibisabwa na OMS ku buryo uruganda yatwubakira ihita irwemera. Icyo ni ikintu gikomeye usanga abashoramari benshi batujuje.”

Dr. Gashumba yavuze ko iyo umushoramari ari ubwa mbere agiye gukora ibikorwa byo kubaka uruganda nk’urwo, habanza kugenzurwa niba yujuje ibisabwa nabyo bigatwara igihe.

Yanavuze ko amafaranga kurwubaka bizatwara ataramenyekana, ko bizaterwa n’ingano yarwo n’umubare w’inzitiramibu ruzajya rukora.

Guverinoma iteganya ko umushinga wo kurwubaka, uzegurirwa abikorera, nayo ikagenzura ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yo igaragaza ko hari umushoramari wigenga, ufite icyemezo gitangwa na OMS, usanzwe unafite ubunararibonye mu gukora inzitiramibu n’imiti iziterwamo, witwa Long Lasting Insecticidal Nets (LLINs), wamaze kugaragaza ko yifuza gutangiza uwo mushinga.

Dr Gashumba, avuga ko mu gihe u Rwanda ruzaba rubonye urwo ruganda, ruzaba ruciye ukubiri n’ibibazo biza mu itangwa ry’amasoko birimo ikerererwa mu gutumiza inzitiramibu n’ingaruka bishobora kugira ku banyarwanda, kugenzura ubuziranenge bwazo no kwinjiza amadovize kuko igihugu kitazongera kuzigura hanze.

Kuva mu 2009 kugera mu 2013, u Rwanda rwatumuje inzitiramibi zifite agaciro ka miliyoni 85,9$, aho nubura ku mwaka haba hatumijwe izifite agaciro ka miliyoni 17.2 z’amadolari ya Amerika.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17 rwatumije izifite agaciro ka miliyoni 7,4 Frw naho mu wa 2019/20 rukaba rushobora kuzatumiza izifite agaciro ka miliyoni 7,9Frw.

Abarwayi ba Malariya mu Rwanda bavuye ku bihumbi 640 mu 2010 bagera kuri miliyoni 3,4 mu 2016. Ibihugu 91 mu mwaka wa 2016 byagaragayemo abayirwaye basaga miliyoni 216, biyongereyeho miliyoni eshanu mu myaka itanu yari ishize, nkuko raporo ya OMS ya 2017 ibigaragaza.

Minisitiri w'Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rugishakisha rwiyemezamirimo uzubaka uruganda rw'inzitiramibu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza