U Rwanda rwasabye Uganda gukora iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda watoterejwe ku butaka bwayo

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yandikiye iya Uganda iyisaba gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Hategekimana Silas watoterejwe muri gereza z’icyo gihugu bikaza kumuviramo urupfu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ni we wandikikiye mugenzi we wa Uganda, Byaruhanga Wiliam amusaba gutangiza iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Hategekimana.

Muri iyi baruwa yo ku wa 11 Nzeri 2019, Minisitiri Busingye agaragaza ko Hategekimana w’imyaka 43 yahitanywe n’ibikomere yakuye muri gereza za Uganda aho yafungiwe binyuranye n’amategeko.

Hategekimana yatawe muri yombi ku wa 25 Gicurasi 2019, afungirwa muri Uganda. Yaje kurekurwa ajugunywa ku mupaka wa Kagitumba ku wa 12 Kamena 2019.

Hategekimana yagejejwe mu Rwanda nyuma y’amezi atatu we na bagenzi be 19 batotezwa na CMI mu murwa mukuru Kampala, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Bahageze ku wa 12 Kamena bacishijwe ku mupaka wa Kagitumba.

Mu gihe yamaze ari muri gereza nta cyaha yigeze ashinjwa ndetse ntiyanahawe umujyanama mu by’amategeko, cyangwa ngo yemererwe gusurwa na Ambasade n’umuryango we.

Umuryango wa Hategekimana uhagarariwe mu mategeko na Butare Emmanuel ku wa 10 Nzeri 2019wandikiye Minisitiri Busingye umusaba ubufasha mu gukora iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wabo.

Mu ibaruwa Busingye yanditse avuga ko “Nyuma yo kurekurwa yabwiye inzego zacu z’iperereza ko yakorewe iyicarubozo ry’inkazi ubwo yari afunzwe bitemewe n’amategeko.’’

“Nyuma yo kurekurwa yakomeje kubabara, anahura n’ibindi bibazo byatumye ahabwa ubuvuzi bwihariye. Ibihe yarimo byakomeje kuzamba kugeza ku wa 31 Kanama 2019 yitaba Imana.’’

Raporo yo kwa muganga yakozwe ku wa 1 Nzeri 2019 yerekana ko yari afite ibibazo by’imbavu zacitse n’ibihaha byangiritse.

Isuzuma rikorerwa uwitabye Imana ryagaragaje ko Hategikimana “Yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha. Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.”

Raporo y’isuzuma yasinyweho n’abaganga b’inzobere batanu, igaragaza ko urupfu rwa Hategekimana atari ‘urusanzwe’, ko rwatewe no gukubitwa cyane mu gituza no mu nda.

Nyuma y’urupfu rwa Hategekimana, umugore we yavuze ko azaruhuka ari uko umugabo we abonye ubutabera.

Nyirahabimana Annonciata w’imyaka 45 yavuze ko umugabo we wapfuye nyuma y’iminsi mike ageze mu Rwanda, yishwe na CMI kuko raporo za muganga zagaragaje ko urupfu rwe ari ingaruka z’ibyo yakorewe.

Hategekimana ageze mu Rwanda yatangiye kubabara mu gituza, ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru. Babonye ko uburwayi bwe bukomeye, abaganga bemeje ko yoherezwa mu Bitaro bya gisirikare bya Kanombe kugira ngo akorerwe irindi suzuma.

Ageze ku bitaro bya Kanombe, umuganga wamusuzumye yasabye ko anyuzwa mu cyuma ku ivuriro rya Legacy Clinics, gusa ku bw’amahirwe make yaje guhita apfa.

Busingye yakomeje avuga ko “Nyakubahwa Ntumwa Nkuru ya Leta, ababishinzwe bari babimenyesheje urwego rw’abaminisitiri dushobora gukorana ku buryo bakemura ibibazo mbere yuko bikomera. Urazirikana ko twavuganye ku wa 11, 16, 17 no ku wa 20 Kamena 2019 ngusaba kugira icyo ukora kugira ngo Abanyarwanda bafunzwe bashobore guhura n’abahagarariye igihugu no kurekurwa mu mabohero atemewe cyangwa bakaburanishwa niba ibimenyetso bigaragaza ko hari ibyaha bakoze.’’

Yakomeje avuga ko “Nongeye kukwandikira nanone nkumenyesha ubusabe bw’abanyamategeko b’umuryango wa Hategekimana basabye ubutabera no gusaba uruhare rwawe mu iperereza ry’iyicarubozo ryatumye urubavu n’ibihaha bya Hategekimana byangirika, bikaza kumuviramo gupfa.’’

Busingye yanibukije ko hakiri ibihumbi by’Abanyarwanda bagifungiye muri gereza na kasho zitazwi z’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda (CMI).

Ati “Mu gihe bahabwa uburenganzira bwo kugerwaho n’abayobozi muri ambasade, bakarekurwa cyangwa bakaburanishwa byaba ari intambwe nziza mu kubaha uburenganzira bwibanze bw’ikiremwamuntu no gufasha gutanga ibisobanuro kuri guverinoma yanjye hashingiwe ku byo imiryango yose ihora isaba buri munsi. Cyaba ari n’igikorwa cyo kwirinda ifatwa n’itabwa muri yombi ritemewe ku Banyarwanda rivamo rimwe na rimwe iyangirika ry’imbavu, ibihaha n’ibindi bice.’’

“Nizeye ubufasha bwawe bwose ku buryo nyakwigendera Hategekimana Silas ahabwa ubutabera umuryango we wasabye kandi ukwiye. Abanyarwanda bakiri mu mabohero ya Uganda bakeneye kwemererwa gusurwa n’abakozi ba Ambasade, bakaburanishwa cyangwa bakarekurwa mu gihe ibihamya byatumye bashyirwa muri gereza bimaze gutangwa.’’

Hategekimana yasize umugore n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Bashakanye mu 1998 babanza gutura mu karere ka Musanze.

Mu 2009 nibwo umuryango wa Hategikimana wageze muri Uganda, ndetse Nyirahabimana avuga ko baje no kubona ubwenegihugu bwa Uganda.

Yavuze ko ibintu byaje guhinduka muri Werurwe 2019 ubwo abantu bambaye imyenda ya gisirikare bashimutaga Hategikimana n’abandi bagenzi be bakoranaga muri ADEPR, bakorerwa iyicarubozo ryaje no kumuviramo urupfu.

Hashize imyaka ibiri Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo biviramo bamwe kuba ibisenzegeri, abandi bakabura ubuzima bwabo.

Ku wa 12 Nzeri 2019, Abanyarwanda 32 barimo abapasiteri 24 ba ADEPR mu rurembo rwa Uganda, abacungamutungo batatu n’umwarimu umwe n’abandi bane bari bafungiye muri iki gihugu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba.

Abayobozi ba ADEPR ngo batangiye guhigwa muri Gashyantare, aho ngo abayobozi ba Uganda bavugaga ko batifuza iri torero mu gihugu cyabo.

Abanyarwanda bakomeje gutotezwa mu gihe u Rwanda rwiteguye kwakira intumwa za Uganda kugira ngo haganirwe ku ishyirwa mu bikorwa ku masezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana muri Angola agamije guhagarika umwuka mubi umaze iminsi hagati yabyo.

Izindi nkuru wasoma:

-  Umunyarwanda yapfuye nyuma yo gutotezwa n’igisirikare cya Uganda

-  Sinzatuza umugabo wanjye adahawe ubutabera - Umupfakazi wa Hategikimana wishwe na CMI ya Uganda

Hategekimana Silas yapfuye nyuma yo gutotezwa n’igisirikare cya Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza