U Rwanda rwashyikirije AU inyandiko zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Gicurasi 2018 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, (AfCFTA), ku wa 26 Gicurasi 2018.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, ni we washyikirije izo mpapuro Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.

U Rwanda rubaye igihugu cya gatatu cyemeje burundu ayo masezerano; rukurikiye Kenya na Ghana byashyikirije AU izo nyandiko ku wa 10 Gicurasi 2018.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanatangaje kuri Twitter ko u Rwanda rwanatanze impapuro zemeza burundu amasezerano ya Abuja, yemerera urujya n’uruza rw’abantu, ruba igihugu cya mbere kizishyikirije AU.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU ku wa 21 Werurwe 2018.

Aya masezerano yemejwe n’ibihugu 44 bihurira muri AU yashyizeho isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage, ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

Aya masezerano ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya.

Biteganywa ko azashyirwa mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zishinga amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yashyikirije impapuro zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat
U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu gishyikirije AU inyandiko zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika

INdi nkuru wasoma : Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza