Ubumenyi bwiza, ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa-Perezida Kagame

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 5 Kanama 2018 saa 02:14
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda biga mu mahanga kumenya guhitamo muri byinshi bahura na byo, bagashaka ibyatuma biteza imbere kandi bigateza imbere igihugu.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 11 mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, ku wa 5 Kanama 2018.

Ni itorero ryitabiriwe n’Abanyarwanda biga mu mahanga, urubyiruko rwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere n’intore z’indashyikirwa zavuye ku rugerero ruciye ingando rugera kuri 568. Abatojwe ni abatarengeje imyaka imyaka 35.

Umukuru w’Igihugu yabanje kwitegereza uko abitabiriye iri torero bashyira mu bikorwa amasomo ya gisirikare bahawe, aho berekanye uko barwanya umwanzi wateye bifashije imbunda, banerekana uko barwanya umwanzi batifashije intwaro, ibizwi mu mikino njyarugamba.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’igihugu yasabye abanyeshuri biga mu mahanga guhitamo icyateza igihugu imbere.

Yagize ati “Ucyambuka umupaka utya, kurinda ugera mu bilometero ibihumbi aho abantu bajya hatandukanye, ugenda uhura n’ibibi, si byo? Nujya kwambuka umupaka rero ujya aho ushaka kujya aho ari ho hose, ujye uhera ko uvuga ngo ‘nambutse uyu mupaka ariko ngomba guhitamo ibizanyubaka, ibyo ibyo nzasubirana imuhira iwacu, bizubaka abanjye bikubaka n’igihugu cyanjye.”

Yakomeje ababwira ko ubumenyi bwo mu ishuri, yaba ikoranabuhanga na siyansi, “ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa.”

Yanababwiye ko n’abahanga bari gushakashaka kugeza n’aho bashaka kujya gutura ahatari ku Isi ari byiza ariko ko bitabaye mu muntu muzima biba impfabusa.

Ati “Aho kubaka isi, aho kubaka abantu bishobora kubarimbura, bishobora kubamaraho. Ikintu cyo kuba muzima, cyo gukora ibintu bizima, cy’umuco muzima na cyo ni ingenzi, bigomba kujyana iteka ryose.”

Perezida Kagame yashimye uburyo hari abanyeshuri yagiye anumva bavuga indimi z’amahanga neza, bagera ku mazina y’Ikinyarwanda bakayavuga uko ari nta kuvanga.

Anashingiye uko biyerekanye mu karasisi badasobanya, Umukuru w’igihugu yabwiye urubyiruko ko kudasobanya ari no mu bitekerezo, mu mutwe no mu mikorere.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimiye Perezida Kagame wagaruye umuco wo kujyana mu itorero Abanyarwanda, aho bigishwa amasomo yo gukunda igihugu.

Yagize ati “Mwebwe ubwanyu mwanze ko Abanyarwanda babaho bavoma ibirohwa, baramya intwari zitari izabo, mwanze ko abantu bakomeza kubaho batekereza ibirangirana n’igihe cyabo, mugarura itorero.”

“Iki gikorwa cy’ubutwari mwakoze, Perezida wacu kikugira umuvugura w’ingabo ngome yari yaragambiriye gusibanganya amateka yacu ngo duhinduke ishyanga ritagira intwari ku mpamvu basobanura ubwabo […] wadusiburiye isoko bari barasibye, turabigushimiye.”

Uretse Itorero Indangamirwa, Bamporiki yanagarutse ku itorero ry’Urugerero ruciye ingando, ritorezwamo abarangije amashuri yisumbuye, rugakora imirimo y’amaboko yo kubakira abatishoboye.

Ati “ Umwana ava i Rusizi akajya kubaka inzu i Nyagatare y’Umunyarwanda uyikeneye atagombye kubaza izina rye.”

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko abatojwe bahawe imyitozo ngororamubiri, amayeri y’urugamba no gukoresha no gutanga amabwiriza y’urugamba, batojwe ubutasi bwo kumenya umwanzi no kumwirinda, kwirinda ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Uretse ayo amasomo, yanavuze ko bagiye basura ibikorwa bitandukanye birimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, bamenya neza ubutwari bw’ingabo za APR zahagaritse Jenoside; basura n’uruganda rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka mu Rwanda, bamenya aho iterambere ry’igihugu ryerekeza.

Gen. Kabarebe yagize ati “Bamenye uburyo bwo kurinda igihugu cyacu kandi biyubatsemo ingufu z’umubiri n’ingufu z’umutima. Bashoje itorero bamenye ko ushaka igihugu agiharanira kandi ko nta wundi uzubaka u Rwanda uretse bo ubwabo.”

Iki cy’Itorero Indangamirwa cyarimo abiga mu mahanga 138, baturutse mu bihugu 20 birimo u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Chypre, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage, Ghana, u Buhinde, Ireland, Israel, u Buyapani, Kenya, Ibirwa bya Maurice, Pologne, Singapore, Arabie Saudite, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri torero ryasojwe ryari rifite intego yo “kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu n’umurimo, ufite indangagaciro z’umuco Nyarwanda” ryarimo abakobwa 161 n’abahungu 407.

Amafoto: Village Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza