Uburyo abakozi ba leta basinya imihigo n’uko bashimirwa iyo bayesheje

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Leta bose bahiga imihigo ishingiye ku ishusho rusange y’ibyo igihugu cyifuza kugeraho, uwahize agahigura neza azamurwa mu ntera mu gihe uwabaye ikigwari bimugiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kwirukanwa mu kazi.

Gahunda y’imihigo yatangiye mu 2005, ubwo abayobozi mu nzego zitandukanye biyemezaga ko kugira ngo abakozi ba Leta barusheho gutanga umusaruro bakwiye bagira intego mu byo bakora kandi zikaba zifite ibipimo ngenderwaho bizashingirwaho mu isuzuma.

Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Dusengiyumva Sam, yabwiye IGIHE ko imihigo abakozi ba Leta iba ishingiye ku igenamigambi ry’igihugu no kuri gahunda za guverinoma.

Yagize ati “Imihigo igomba kumvikana nk’intego mu kazi ntibivanaho ibikorwa bya buri munsi umukozi akora, kandi ni igikorwa gifatika uzageraho muri uwo mwaka kimwe cyangwa byinshi kigenda gitanga umusanzu ku ntego ngari z’ikigo, ikigo nacyo kigatanga umusanzu ku ntego ngari z’igihugu maze ibyo byose wabishyira hamwe akaba aribyo bigeza abanyarwanda ku iterambere.”

Asobanura uburyo igikorwa cyo guhiga gikorwa, Dusengiyumva yagize ati “Ikigo gikora gahunda y’ibikorwa y’umwaka ishingiye ku igenamigambi ry’igihugu. Minisitiri, abayobozi b’inzego z’ibanze basinyira imihigo imbere ya Perezida wa Repubulika. Iyo mihigo bayishyikiriza abayobozi babungirije noneho buri muyobozi akageza ku bayobozi b’amashami ibikorwa bizakorwa muri uwo mwaka kugeza igihe bizagerera kuri buri mukozi akabitangaho ibitekerezo hanyuma hakabaho guhiga imihigo imbere y’umuyobozi we mu kazi.”

Iyo umukozi wahize umuhigo runaka asezerewe, asezeye cyangwa agize izindi mpamvu zituma adakomeza akazi, umusimbuye akomereza aho yari ageze cyangwa se abandi bakozi bakagabana ya mihigo ye bagakorera nayo kuyesa.

Nyuma yo guhiga buri muyobozi akorera isuzuma abakozi ayobora, kugira ngo uwesheje imihigo azamurwe mu ntera hashingiwe ku manota yabonye, uwabaye ikigwari nawe abihanirwe.

Ubwumvikane bucye hagati y’umukozi n’umukoresha ntibishobora kumuhesha amanota atari meza ?

Dusengiyumva yavuze ko ubwumvikane bucye hagati y’umukozi n’umukoresha bushobora kubaho, ariko umukozi afite uburenganzira bwo kujurira igihe atanyuzwe.

Ati “Ubwumvikane bucye bubaho ariko ntabwo tubishyigikira niyo mpamvu habaho uburyo bwinshi kugira ngo amakimbirane avutse hagati y’abakozi n’abakoresha akemuke, turi mu kazi kugira ngo dukorere abaturage […] buri mukozi afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo ku manota yabonye.”

“Iyo birangiye amanota ukayamenyeshwa uba ufite inzira eshatu zo kujurira. Inzira ya mbere ni ukwandikira umukoresha umugaragariza ko amanota wahawe utayemeye ukagaragaza n’impamvu, hari iminsi uba ugomba kuba wasubijwe, iyo udasubijwe ubimenyesha komisiyo y’abakozi ba Leta, ushobora no kwiyambaza inkiko.”

Yakomeje avuga ko imihigo idakwiye kumvikana nk’isoko y’amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha, ahubwo ikwiye kumvikana nk’ikintu izo mpande zombie guhuza umusanzu wabo mu bikorwa bigari igihugu gishaka kugeraho.

Ishimwe ku wesheje imihigo

Itegeko No18/2017 ryo ku wa 28/04/2017 rigenga inzego zose zo mu butegetsi bwa Leta n’abakozi bazo rivuga ko “Uwesheje imihigo ashyirwa mu cyiciro hashingiwe ku manota yagize mu kugera ku musaruro wateganyijwe kandi agahabwa ishimwe hashingiwe ku musaruro w’ibikorwa wavuye mu isuzumabushobozi yakorewe buri mwaka.”

Iyo umukozi wa Leta atesheje imihigo agomba gusezererwa ku murimo kubera ubushobozi buke, hitawe ku musaruro yagezeho mu gihe cy’imyaka ibiri ibanziriza umwaka wakorewe isuzumabushobozi.

Ikindi kandi Umukozi wa Leta warushije abandi gukora neza ashobora kugenerwa ishimwe ryihariye hakurikijwe amategeko agenga abakozi ba Leta.

Dusengiyumva avuga kuzamurwa mu ntera bishingira ku manota umuntu aba yagize mu isuzuma bushobozi.

Ati “Itsinda rya mbere rigizwe n’abakozi b’indashyikirwa bagize amanota ari hejuru ya 80%, irya kabiri rikagirwa n’abitwa inkomezamihigo bagize hejuru ya 70% ariko atageze kuri 80% irindi rikagirwa n’abakozi bagize amanota ari hejuru ya 60 ariko atageze kuri 70%, itsinda rya kane rikajyamo abakozi bagize amanota ari munsi ya 60%, abo ngabo bagomba gusezererwa nta mpaka kandi nta n’imperekeza uhabwa.”

“Umukozi wabonye amanota ari hejuru ya 60 akomeza gukangurirwa kwisubiraho nta shimwe aba akwiye. Uwabonye amanota ari hejuru ya 70 ariko atageze kuri 80% ahabwa 3% by’umushahara we. Uwagize hejuru ya 80% ahabwa 5% by’umushahara we nk’ishimwe.”

Tariki ya 30 Nyakanga niyo tariki ntaregwa yo guhiga no guhigura imihigo, iyo abakozi ba Leta batubahirije iyi tariki uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresha burafungwa bakazaryozwa impamvu batabikoze ku gihe.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab; uwa Musanze, Habyarimana Jean Damascène na Kayiranga Muzuka Eugène wayobora Akarere ka Huye ni bo begukanye ibihembo by'uturere turi ku isonga mu mihigo ya 2016/2017

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza