Uburyo isoko rusange rya Afurika rizongera imisoro y’imbere mu bihugu, rikagabanya iva hanze

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Mu nama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iheruka kubera i Kigali muri Werurwe 2018, ibihugu 44 biwubarizwamo byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ryabyo, AfCFTA.

Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, bikabasha guhahirana mu buryo bworoshye ugereranyije n’uko byakorwaga.

Iyi gahunda izatuma Afurika ihurira ku isoko rya miliyari imwe na miliyoni 200 z’abaturage bayituye, ndetse izamure ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana na Aziya.

Koroshya ubwo bucuruzi, bizasaba ko ibihugu bya Afurika bikuriranaho imisoro ku bicuruzwa byakorewe kuri uwo mugabane. Ni ibintu byumvikanisha ko imisoro ivuye hanze ibihugu byakiraga izagabanyuka.

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Inama y’inzego zishinzwe imisoro ku mugabane wa Afurika (ATAF) bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere i Kigali, ku wa 30 Nyakanga 2018, bwagaragaje ko nubwo imisoro iva hanze ku bihugu bya Afurika izagabanyuka, ituruka imbere mu bihugu iziyongera.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Uganda, Doris Akol, yavuze ko icyo biteze cyane kuri ayo masezerano ari ukwaguka k’ubucuruzi.

Yagize ati “Ku rwego mpuzamahanga hari imisoro tuzahomba ariko ishusho rusange ari na yo yatumye bitekerezwaho, ni uko isoko riziyongera. Gukorana ubucuruzi mu buryo bwisumbuye bizagabanya ibisitaza byose byari mu bucuruzi haba ibishingiye ku misoro n’ibindi.”

Akol avuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu nibworoha, hazaboneka abantu benshi bahahirana, abacuruza biyongere n’amafaranga aturutse mu bucuruzi bw’imbere mu bihugu yiyongere.

Ati “Hazabaho isoko rinini, abantu bahahirane, ibicuruzwa byambuke imipaka nta gisitaza na kimwe kandi yaba imisoro iza ako kanya n’itaza ako kanya mu gihugu imbere iziyongera. Ibyo twinjiza biziyongera, abakeneye ibicuruzwa mu bihugu byacu baziyongera bitume n’ibikorwa n’inganda na serivisi byiyongera, ndetse n’ubukungu bwacu bwiyongere. Ni aho amafaranga azaturuka.”

Akol yavuze ko za gasutamo ku mipaka zizasigara zishinzwe korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa aho kuba izo gukusanya imisoro nk’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa ATAF, Babatunde Howler, yavuze ko hari ibihugu byahitagamo kujya kuzana ibicuruzwa ku yindi migabane bitewe n’uburyo bihenze kubivana muri Afurika.

Yagize ati “Nko mu Rwanda nta Nyanja mufite, mukura hanze ibiryo bikomoka mu Nyanja. Ikibazo, ese mubikura he? Byakabaye biboroheye kuvana ibyo biryo muri Afurika y’Iburengerazuba nka Nigeria n’ahandi kurusha kuvana hanze.”

Avuga ko ahubwo usanga ibihugu byo hanze bivana bimwe mu bikoresho by’ibanze muri Afurika, bakajya kubyongerera agaciro bakabigarura bihenze ariko bikagurwa kubera ko bihendutse ugereranyije n’ibyo bisa byakorewe muri Afurika.

Ibyo biterwa n’uko ibyo bicuruzwa byakorewe nk’i Burayi binyura mu bihugu byabo nta misoro biciwe, bikaza kugera muri Afurika bihendutse, mu gihe ibyo muri Afurika igihugu cyose biba byanyuzemo bitanga imisoro.

Inyigo iheruka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) yerekanye ko guhuza isoko byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.

Byitezwe ko ayo masezerano azatuma ibiciro by’indege hagati y’ibihugu byo muri Afurika bigabanukaho 25%, mu gihe ubu byabarwaga ko hari aho uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi cyo muri Afurika, ugasanga itike y’indege ihenze kurusha kuva muri icyo gihugu ujya ku wundi mugabane.

Abayobozi ba ATAF mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru wa ATAF, Babatunde Howler, mu kiganiro n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza