Ubutumwa bwa Perezida wa Misiri nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Kanama 2017 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yasize ubutumwa asaba ko ibyabaye mu Rwanda nta handi bikwiye kuba ku isi.

Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, rwubatswe mu 1999. Ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo aho abantu basaga 250.000 baruruhukiyemo nyuma yo kuvanwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

Perezida Sisi ubwo yarusuraga, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize agahinda kenshi mu mitima y’abantu kubera iyicwa ry’inzirakarengane zizira uko zavutse.

Mu butumwa yasize mu gitabo cy’abashyitsi muri uru rwibutso, Perezida Sisi, yagize ati “Uyu munsi dufite agahinda kenshi twibuka intwari n’inzirakarengane ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu budakwiye guhutazwa.”

“Ni ngombwa ko abantu bose babana mu mahoro, ubumwe, ubufatanye n’ubwisanzure maze tukimakaza ibiganiro by’amahoro mu ngeri zose z’abatuye isi. Twizeye ko ibikorwa by’ubugome nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho ukundi maze amahoro akaganza mu mpande zose z’isi.”

Perezida Abdel Fattah el-Sisi wagiye ku butegetsi bwa Misiri mu 2014, niwe wayoboye impinduramatwara yo mu 2013 yakuye ku butegetsi Mohamed Morsi wayoboraga iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2013.

Uku gukura ku butegetsi Morsi kwaje nyuma yaho igisirikare gisabiye Guverinoma gukemura ikibazo cy’abaturage bigaragambyaga. Izi mpinduramatwara zasize Morsi atawe muri yombi ndetse n’abayobozi b’umutwe wa Muslim Brotherhood zinasiga Perezida w’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga, Adly Mansour, ariwe ubaye Perezida w’inzibacyuho.

Perezida Sisi w’imyaka 62, ni umugabo ufite umugore umwe n’abana bane. Yinjiye mu gisirikare cya Misiri mu 1987 ariko yaje kugisezeramo mu 2014 afite ipeti rya Field Marshal mu ngabo zirwanira ku butaka.

Ni umwe mu bantu babiri bakiriho bafite iri peti mu munani babaye mu ngabo za Misiri.

Perezida Sisi ubwo yageraga ku rwibutso rwa Gisozi ahashyinguye inzirakarengane za Jenoside ibihumbi 250
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Gatera Honoré asobanurira Perezida Sisi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Sisi w’imyaka 62, ni umugabo ufite umugore umwe n’abana bane
Perezida Sisi ajya gushyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Mu butumwa yasize mu gitabo cy’abashyitsi muri uru rwibutso, Perezida Sisi, yagize ati “Uyu munsi dufite agahinda kenshi twibuka intwari n’inzirakarengane ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu budakwiye guhutazwa.”
Perezida Sisi yavuze ko ari ngombwa ko abantu bose babana mu mahoro
Ku rwibutso rwa Kigali, Perezida Sisi yavuze ati "Twizeye ko ibikorwa by’ubugome nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho ukundi maze amahoro akaganza mu mpande zose z’isi"
Ubutumwa Perezida Abdel Fattah El Sisi yasize ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza