Ubwiyongere bw’abaturage: Mu mezi arindwi, havutse abana barenga ibihumbi 160

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Imibare yatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, igaragaza ko kuva muri Mutarama 2018 kugeza muri Nyakanga, mu Rwanda hamaze kuvuka abana basaga ibihumbi 160.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda za Guverinoma zibanda ku bikorwa bijyanye no kunoza gahunda mbonezamikurire y’abana bato.

Ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’ibibazo biri mu kwandikisha mu buyobozi abana bavutse, Dr Ngirente yavuze ko kuva uyu mwaka watangira, mu Rwanda hamaze kuvuka abana 167 367.

Yagize ati “Guhera mu kwezi kwa mbere kugeza uyu munsi havutse abana 167 367 mu gihugu. Muri bo, 153 000 baranditswe. Bigaragara ko umubare dufite ubu hafi igice cy’umwaka kirangiye, 91 % by’abana bavutse baranditswe.”

Ukurikije iyi mibare, ni ukuvuga ko nibura ku kwezi havuka abana basaga gato 23 000. Uyu muvuduko ukomeje, uyu mwaka wazarangira mu Rwanda havutse abana basaga 290 000.

U Rwanda ruri mu bihugu bito ku Isi aho rufite ubuso bungana na kilometero kare 26 338, gusa ruza ku mwanya wa 26 mu kugira ubucucike bwinshi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ituwe n’abaturage 35 kuri Kilometero kare (km2), u Rwanda rwo rutuwe n’abagera kuri 445 kuri Kilometero kare, kandi ubuso bwayo bukubye ubw’u Rwanda hafi inshuro 354.

Mu 1966, abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu, bagenda bazamuka aho mu 1988 rwari rutuwe n’abaturage miliyoni esheshatu, mu gihe mu mwaka wa 2018 rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

Ibimenyetso byerekana ko bazakomeza kwiyongera ku buryo mu 2032 bazaba bageze kuri miliyoni 16.9 mu gihe baba biyongereye cyane, cyangwa miliyoni 15.4 baramutse baboneje urubyaro.

Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko bazaba barikubye gatatu mu 2050 urebeye ku bwiyongere bariho bwa 2.6% ku mwaka.

Zimwe mu mpamvu zitera ubwiyongere bw’abanyarwanda

Ubwiyongere bw’abaturage buterwa n’impamvu zitandukanye ariko impamvu nyamukuru ni ukutaboneza urubyaro.

Mu Rwanda ho hari izindi mpamvu zirimo kuba rwarateje imbere ubuvuzi by’umwihariko ubw’abana n’ababyeyi ku buryo impfu z’abana zisigaye ari nke cyane ndetse no kuba imyaka yo kubaho ku munyarwanda yariyongereye ikaba igeze kuri 65.

Imibare y’ubushashakatsi ku mibereho y’ingo (2014/2015) yagaraje ko igipimo cy’ababyeyi bapfaga ku mpamvu zifitanye isano no gutwita no kubyara bari ku gipimo cya 210/100,000 kivuye kuri 476/100,000 mu 2010. Intego ni uko mu 2024 igipimo kizaba kigeze munsi ya 126/100,000.

Nubwo ubukangurambaga bukorwa, kuboneza urubyaro mu Rwanda biracyari ku gipimo cyo hasi kuko mu mwaka wa 2015 kuringaniza urubyaro byari kuri 54%.

Intumwa za rubanda zasabye Leta gufata ingamba

Nta we utabona ko ubu bwiyongere bw’abaturage bukabije ariyo mpamvu mu kiganiro Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018, abagize inteko basabye Leta gukaza ibihano byaba na ngombwa hagashyirwaho umubare ntarengwa w’abana umuryango utagomba kurenza.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas, yagize ati“Twagombye gutekereza uru Rwanda abo tuzarusigira. None se nidukomeza gutya amafaranga y’igihugu aho kugira ngo ajye mu iterambere akajya muri izo gahunda zindi bizarangira bite? Iyi gahunda yo kuringaniza imbyaro ni biba ngombwa hazafatwa icyemezo gikomeye ariko turengere igihugu cyacu […] Nibiba ngombwa hakaba n’ibihano bikorwe.”

Depite Hindura Jean Pierre we yavuze ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga ku buryo kuboneza urubyaro bidafatwa nk’iby’abagore gusa.

Yagize ati “Ntabwo igisubizo gituruka aho ba nyirabayazana baherereye. Abagore, abakobwa baterwa inda n’abagabo ariko igisubizo kigashakirwa ku bagore kenshi kurusha uko gishakirwa ku bagabo. Numva ko abagabo ari bo bakwiye gufata iya mbere kugira ngo gikemuke. Usanga iyo bigisha ibyinshi biganisha ku mugore, kugira ngo umugabo na we bamubwire ko akwiye kuboneza urubyaro babimubwira nk’inyongera.”

Yakomeje agira ati “Uringanije umugabo umwe, uba uringanije abagore benshi barenze umwe kuko umugore afite igihe cy’imbyaro atarenza ariko umugabo arabyarana n’umugore we, abyarane n’abandi ku ruhande, atere abakobwa bato inda.”

Ku Isi hari ibihugu bitandukanye byagiye bigabanya ubwiyongere bukabije bw’abaturage bishyiraho umubare ntarengwa w’abana umuryango ugomba kubyara .
Nk’u Bushinwa mu myaka ya 1970 bwatangije gahunda yo gushishikariza imiryango kubyara umwana umwe. Mu 2009 haje kwemerwa abana babiri nyuma yo kubona ko igihugu kiri kugwiza abakuze benshi urubyiruko ari ruke.

Ibihugu nk’u Bwongereza, Hong Kong, Singapore, Iran n’ibindi nabyo byafashe gahunda nk’iyo hagamijwe kugabanya ubwiyongere bukabije.

Akenshi uwabyaye abana barenze abo Leta yategetse, hari serivisi z’ubuntu leta itabatangira bigasaba ko umubyeyi ari we uziyishyurira.

Mu gihe abaturage biyongereye cyane bigira ingaruka ku kubona ibyangombwa nkenerwa, ndetse mu myaka itarenze 20 Abanyarwanda bashobora kwisanga batuye bacucitse cyane ari 645/km2, bavuye kuri 471 mu 2017, na 121/km2 ahagana mu 1960.

Ukuzamuka cyane k’uyu mubare kandi imbago z’igihugu zitaguka, bizatuma ahahingwaga hisanga imiturirwa, ku buryo igihugu gisabwa gushyiraho gahunda zifatika zo kwitegura guhangana n’iki kibazo.

U Rwanda ntabwo rwahatira abaturage kubyara abana runaka

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Leta itahatira abaturage kubyara abana runaka , ngo icyakora izakomeza kubashishikariza kubyara abo bashoboye.

Yagize ati “Ni ikibazo tuzi. Nta mubare uhari mu Rwanda twabwiye abantu ngo mutazarenza abana aba n’aba, ariko kwigisha abantu ko umuntu yagakwiye kubyara abo ashoboye kurera, ubwo bukangurambaga dukomeza kubukora kandi tuzabwongeramo imbaraga.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza