Uganda yashyizwe mu majwi mu kubangamira ‘ubwoko bw’Abanyarwanda’ ku kujya mu mahanga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Kanama 2018 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Abaturage ba Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda barashinja leta yabo kubabuza uburenganzira bwabo bwo kubona ibyangombwa by’inzira.

Mu Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Uganda, ‘Banyarwanda’ ni bumwe mu bwoko bwemewe muri Uganda nk’Abafumbira, Abaganda, Abakiga, Abanyankole, Abasoga n’abandi ndetse abaturage babwo babarirwa muri miliyoni.

Aba banyarwanda bavuze ko ushatse kujya mu mahanga akomwa mu nkokora ndetse bamwe bakabura uko bajya gusura imiryango yabo mu rw’imisozi igihumbi.

Iki kibazo cyagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura, wabereye mu Karere ka Nakaseke ku wa 4 Kanama 2018.

Joyce Kamukama uri mu buyobozi bw’Akarere ka Nakaseke muri Uganda, yagize ati “Abantu b’Abanyarwanda akenshi bajya mu Rwanda basura abavandimwe babo, hari ukuntu bagera ku mupaka indangamuntu zimwe bakazisigarana, biterwa n’iki?”

Akibaza icyo kibazo, hahise humvikana amashyi y’urufaya, n’ijwi rivuga ngo “Imana iguhe umugisha”, byerekanye ko bumvaga ababarije.

Ambasaderi w’u Rwanda, Rtd. Maj. Gen. Frank Mugambage, yagiye gusubiza uwo Munyarwanda, ahita avuga n’igishya ko hari abimwa pasiporo ndetse anahishura ko Perezida Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bigeze kubiganiraho.

Amb. Mugambage yasobanuye ko icyo kibazo cy’ibyangombwa kitareba cyane u Rwanda ariko rwagiye rukibariza abo baturage bafite ubwenegihugu bubiri ubw’u Rwanda n’ubwa Uganda.

Yagize ati “Simvuga ngo ntikitureba ariko abatanga pasiporo za Uganda si Ambasade y’u Rwanda ni ubuyobozi bwa Uganda, si byo? Icyo kibazo turakiganira kenshi, tukavuga tuti ‘hari Abanyarwanda basaba pasiporo ntimuzitange.”

Yasobanuye ko uretse Ambasade y’u Rwanda n’inzego za Uganda baganiriye kuri icyo kibazo, Perezida Kagame yakigejeje kuri Museveni muri uyu mwaka.

Yagize ati “Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aheruka inaha barakimubajije, yagiranye inama n’Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi hariya i Kampala, abiganira na mugenzi we (Perezida wa Uganda) amubwira ko agiye kugikurikirana.”

Yanaboneyeho gusobanura neza ko u Rwanda rwo nta kibazo na kimwe rufite ku byerekeye abafite ubwenegihugu burenze bumwe ndetse rwafunguriye amarembo amahanga yose.

Aba baturage bavuga ko Abanyarwanda bafite indangamuntu za Uganda, iyo bageze ku mupaka wa Gatuna bazamburwa, ntibazisubizwe ku buryo batabona n’ubundi buryo bwo kurenga umupaka.

Nta mpamvu yagiye ahabona y’icyaba gituma abo baturage babuzwa uburenganzira bwabo.

Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura, abawitabiriye basangiye amafunguro ya kinyarwanda agizwe n’ibijumba bigeretse ku bishyimbo, impungure zigeretse ku bishyimbo, ibirayi bigeretse ku runyogwe n’ibihaza bigeretse ku bishyimbo.

Nyuma yo gusangira, Abanyarwanda baba muri Uganda bagaragaje ko banejejwe n’umuco gakondo w’inkomoko yabo.

Abanyarwanda mu gusangira umuganura
Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Rtd. Maj. Gen. Frank Mugambage, (hagati) yari yitabiriye uyu muhango
Joyce Kamukama uri mu buyobozi bw’Akarere ka Nakaseke muri Uganda ni we wabajije ikibazo cy'ibyangombwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza