Umuhanda Huye-Kibeho ugiye gutangira kubakwa, Gisagara ibone kaburimbo ya mbere mu mateka

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Kanama 2018 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko imihanda ya kaburimbo irimo uhuza Akarere ka Huye n’aka Gisagara hamwe n’uzahuza Huye-Kibeho-Minini-Ngoma igiye gutangira kubakwa, maze Gisagara ibone umuhanda wa mbere wa kaburimbo mu mateka yayo.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda uzahuza Huye n’uduce turimo Kibeho ugiye gutangira nyuma y’uko mu ruzinduko Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa aheruka kugirira mu Rwanda, hasinywe amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 76 z’amadolari azakoreshwa mu kubaka uwo muhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye, yabwiye IGIHE ko iyi mihanda izatangira kubakwa mu kwezi gutaha, uwa Huye–Gisagara ukazuzura mu mwaka umwe naho uwa Huye-Kibeho-Minini-Ngoma ukazuzura mu myaka itatu.

Yagize ati ‘‘Umuhanda wa Huye–Gisagara uzuzara utwaye miliyari 6.5Frw mu gihe umuhanda wa Huye-Kibeho-Munini-Ngoma uzatwara miliyari 68Frw […] Kwimura abaturage no kubishyura hari aho byarangiye, ikigiye gukurikiraho ni ukubaka.’’

Umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 63 ni kimwe mu bikorwa Perezida Paul Kagame yemereye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2013.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) Kalisa Guy, aheruka kubwira abadepite ko mu ngengo y’imari ya 2017-2018, hari hateganyijwe arenga miliyari 2Frw yo kwifashisha ku muhanda Huye-Kibeho ndetse mu ya 2018-2019 hateganywa miliyari 1.7 Frw.

Minisitiri Uwihanganye yanatangaje ko umwaka wa 2019 ukazarangira mu Karere Nyaruguru naho hubatswe imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero 120.

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru by’umwihariko i Kibeho ntibahwemye kugaragaza ko kutagira umuhanda ukoze neza bidindiza iterambere n’ubukungu bw’ako Karere kamamaye mu mateka y’u Rwanda ndetse n’Isi, kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yabereye ku musozi wa Nyarushishi mu 1981.

Kibeho yatoranyijwe ku mugabane wose wa Afurika, ishyirwaho ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe ifite uburebure bwa metero 6 n’uburemere bw’ibiro 950. Bituma hahora urujya n’uruza rw’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi by’umwihariko ku wa 15 Kanama ubwo haba hizihizwa Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu Uwihanganye yemeje ko mu Karere ka Gisagara hagiye kunyuzwa kaburimbo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza