Umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi uri gusanwa no kwagurwa witezweho umusaruro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Kanama 2018 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Umuhanda wa kaburimbo ufite ibirometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi umaze igihe utangiye gusanwa no kwagurwa, ubu abawukoresha bavuga ko bawitezeho inyungu zitabarika zirimo kunoza uburyo bw’ingendo kuko uwari usanzwe utari ukigendwa uko bikwiye.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bawunyuramo bavuga ko bishimira ko uri kwagurwa kuko wari muto mu bugari kandi urimo ibinogo byinshi bikaba byateza impanuka kuko imodoka zitari zikibasha kubisikana uko bikwiye.

Umushoferi utwara ikamyo witwa Harerimana Jean Paul yagize ati “Uyu muhanda wahoze ufite imbogamizi nyinshi kuko byaragoranaga ko imodoka ebyiri zibisikana, byabaga ngombwa ko umwe abanza guhagara akareka undi agahita. Hahozemo n’ibinogo byinshi ku buryo kuwugendamo byari ikibazo. Kuri ubu bari kuwagura kandi turi kuwunyuramo nta kibazo kuko ibibazo wari ufite biri gukemuka”.

Kugeza ubu igice kinini cy’uwo muhanda kimaze kwagurwa no gusanwa kandi imirimo iracyakomeje kuko bigaragara ko mu gihe gito uzaba urangiye.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko uwo muhanda nurangira bizarushaho kwihutisha iterambere kandi bizafasha no guteza imbere ubukerarugendo by’umwihariko ku basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Ati “Ni umuhanda twizeye ko mbere na mbere uzadufasha guteza imbere ubukerarugendo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ariko ukadufasha no mu kongera ubucuruzi cyane cyane kugeza imyaka ku isoko. Ikiri gukorwa ni ukuwuvugurura no kuwagura”.

Uwamahoro akomeza avuga ko uwo muhanda utarasanwa wabangamiraga ubuhahirane hagati y’Akarere ka Nyamagabe na Huye ndetse na Rusizi kuko imodoka zitwara abagenzi, izikorera ibiremereye n’ibikomoka ku mashyamba zitagendaga neza.

Ibirometero bigera kuri 53 by’uwo muhanda biri gusanwa bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 22.

Gusana uwo muhanda bikurikira ikindi gice nacyo cyasanwe cy’umuhanda uva Kitabi werekeza muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ukagera mu Karere ka Rusizi.

Abakoresha uyu muhanda bavuga ko impanuka zahaberaga zizagabanyuka kuko waguwe ukurwamo n'ibinogo
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko bashimishijwe nuko umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi uri kwagurwa kuko mbere kuwunyuramo byabagoraga
Ibikorwa byo kwagura no gusana umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi birarimbanyije
Ibinogo byagaragaraga mu muhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi byakuwemo kandi uri kwagurwa
Gusana no kwagura umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi bigeze kure
Nubwo uyu muhanda uri gusanwa ntabwo bibangamira abawukoresha kuko gutwara abantu n'ibintu birakomeje
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko uwo muhanda nurangira bizarushaho kwihutisha iterambere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza