Umukobwa wahigitse abandi mu ndimi yavuze uko yagiye abuzwa kuziga

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Tuyishime Violette, umukobwa warushije abandi mu ndimi mu Rwanda, yavuze ko mu myigire ye yagiye acibwa intege n’abantu batandukanye bamubwiraga ko ntacyo zizamumarira.

Tuyishime wigaga muri College Christ Roi mu Karere ka Nyanza, yahembwe mudasobwa na Minisiteri y’Uburezi nk’uwatsinze abandi mu ndimi mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Avuka mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muko mu Ntara y’Amajyaruguru. Yize Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili.

Ubwo yavugaga ku ibanga yakoresheje ngo abe uwa mbere, Tuyishime yabwiye IGIHE ati “Nagendeye ku bintu bitatu aribyo kumenya uwo ndiwe, aho ndi ndetse n’icyo ngamije. Ibi nibyo byamfashije kwiga nkagera ku mwanya wa mbere mu gihugu.”

Yavuze ko mu bibazo yagiye ahura nabyo harimo abagendaga bamuca intege ko atagomba kwiga indimi, aho bamubwiraga ko arimo kwangiza umwanya we.

Agira ati “Ubwira umuntu ngo wize indimi akaguseka cyane, nanjye nabwiraga abantu ko nize indimi bakambwira ngo kubera iki wagiye guta umwanya wawe mu ndimi, ubu icyo nababwira ni uko bakwiye kumenya ko hari ibintu byinshi bikenera indimi mu gihugu.”

‘Abakobwa ntabwo turi abaswa’

Tuyishime yavuze ko hari abakibona umwana w’umukobwa nk’umuntu udashobora kuba uwa mbere mu gihugu no mu gihe bibaye bikaba ari ibintu bitangaje.

Aha niho agira ati “Abantu bagomba kumenya ko abakobwa natwe dushoboye kandi turi abahanga nk’abandi, ntabwo turi abaswa, turi abantu bazima kandi twapiganwa n’abahungu kuko hari na bagenzi banjye hano babikoze.”

Ubwo yagarukaga ku ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa n’izindi muri rusange mu Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura, yavuze ko kumenya indimi ari ibintu byiza kuko biha amahirwe uzizi.

Ati “Nk’uko mubizi hari gahunda y’uko abana biga indimi batangiriye hasi, dusaba ko guhera mu mashuri y’ikiburamwaka biga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, iyo bigiye hejuru leta yafashe ingamba ko biga Icyongereza guhera mu mashuri abanza mu mwaka wa Kane kuzamura.”

Yakomeje agira ati “Kumenya indimi biguha amahirwe, leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kugira ngo zigishwe byaba Igifaransa n’Igiswahili kandi murabizi ko mu karere zikenewe.”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje umwaka ushize hakoze abanyeshuri 42145 barimo abahungu 19 342 (44.9 %) n’abakobwa 22 803 (54.1%).

Muri rusange mu mashuri yisumbuye asanzwe abatsinze ni 88.22% naho mu yigisha imyuga abatsinze ni 95.2%. Mu bakoze bose, abakobwa batsinze ku kigero cya 84.0 % naho abahungu batsinda ku kigero cya 93.3%.

Tuyishime Violette yavuze ko yagiye acibwa imbaraga kubera ko yigaga indimi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza