Umunya-Nigeria ukekwaho kwiba miliyari muri banki yo mu Rwanda yanze ko binjira muri telefoni ye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umugabo ukomoka muri Nigeria ukekwaho kuba mu itsinda rikurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe, muri imwe muri banki zo mu Rwanda, yanze gukura urufunguzo muri telefoni ye kugira ngo abashinjacyaha bakusanye ibimenyetso.

Ku wa Kane nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza rw’abantu 15 barimo Abanya-Nigeria bane n’Abanyarwanda 11, bakekwaho kwiba banki bakoresheje ikoranabuhanga. Mu bakekwa harimo n’abari abakozi b’iyi banki.

Iri tsinda rikekwaho kwinjira muri konti y’umuntu rigakuraho miliyoni 980 z’Amafaranga y’u Rwanda n’andi ibihumbi 173 by’amadolari. Benshi muri bo batawe muri yombi berekeje muri banki bakorana nazo bagiye kubikuza aya mafaranga bari bamaze kugabana.

Umunya-Nigeria uherutse kuzanwa mu Rwanda nyuma yo gufatirwa i Dubai na Polisi Mpuzamahanga, niwe ufatwa nk’inkingi y’abateguye ibi bikorwa by’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumutegeka gufungura telefoni ye, kuko bikekwa ko irimo amakuru yafasha mu iperereza ndetse n’ibiganiro yagiye agirana n’abandi bakekwaho ubufatanyacyaha.

The New Times ivuga ko muri uru rubanza uyu mugabo wifashishaga umusemuzi yavuze ko nawe yananiwe gukura urufunguzo muri telefoni ye, ndetse akavuga ko nta makuru yandi bazasangamo kuko yayiguze muri Mutarama 2018, mu gihe icyaha cyakozwe mu Ugushyingo umwaka ushize.

Yahamije ko aho yaguze iyi telefoni aribo bayifunze kubera ko yatinze kwishyura, abakora iperereza nabo ngo bakaba baratumye kuyifungura birushaho gukomera nyuma yo kugerageza kuyinjiramo inshuro nyinshi.

Undi munya-Nigeria, Olubunmi Adebisi Jaiyeula, nawe ukekwaho kugira uruhare muri ubu bujura yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko muri Mata yari yamenyesheje banki ko hari umugambi wo kuyiba amafaranga menshi, ndetse asaba ko yakwishyura akaba arekuwe by’agateganyo.

Bamwe mu bakekwaho ubu bujura bukoresheje ikoranabuhanga bafungiwe by’agateganyo muri gereza ya Mageragere, mu gihe batandatu muri bo barekuwe nyuma yo gutanga amafaranga n’aho undi umwe akaba ataratabwa muri yombi.

Mu kwiregura abaregwa bavuga ko batazi uwohereje amafaranga kuri konti zabo ariko ubushinjacyaha bukavuga ko batigeze bamenyesha ubuyobozi nyuma yo kubona amafaranga batazi aho aturutse kuri konti zabo.

Abanya-Nigeria bane n’Abanyarwanda 11, barakekwaho kwiba banki bakoresheje ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza