Umuryango HWPL ukomeje gusaba Loni kwemeza itegeko ry’amahoro no guhagarika intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bagaragaje bakomeje gukora ubukangurambaga binyuze mu Muryango HWPL [World Peace, Restoration of Light], basaba abatuye Isi gushyigikira iyemezwa ry’Itegeko ry’Amahoro no guhagarika intambara.

Ubu bukangurambaga bukorerwa mu bigo by’amashurili yisumbuye na Kaminuza, abayobozi bahagarariye imiryango itari iya leta, abanyamadini n’abayobozi mu nzego za leta kugira ngo bunge imbaraga, amaboko n’ibitekerezo bityo amahoro Isi yose iharanira agerweho.

Umuryango HWPL [Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light] wihaye inshingano zo guharanira no kwimakaza amahoro ku Isi.

Washinzwe n’Umunya-Koreya y’Epfo Man Hee Lee, aho kuva mu 2012 yahigiye umuhigo ubusanzwe usa n’uwananiye Umuryango w’Abibumbye [Loni] kuva mu myaka irenga 70 ishize wo kugarura amahoro ku isi no guhosha burundu intambara.

Mu 2015, nibwo Umuryango HWPL watangiye gukora ubukangurambaga usaba ko abantu batandukanye ku Isi basinya ku mushinga w’itegeko rishyiraho amahoro no guhagarika intambara.

Mu 2018, nibwo uyu mushinga waje kwemezwa na Loni ari nayo mpamvu kuri ubu Umuryango HWPL ukomeje gukora ubukangurambaga ushaka abantu basinya kuri uyu mushinga kugira ngo uzatorwe na Loni nk’itegeko ryemewe.

Nshimiyimana Jean Bosco, wo mu Ihuriro ry’Urubyiruko ruharanira Amahoro ku Isi, Ishami ry’u Rwanda (IPYG), ukorana bya hafi na HWPL, yavuze ko kugira ngo amahoro agerweho bizasaba guhuza imbaraga z’abatuye isi yose.

Yagize ati “Kera bajyaga baca umugani ngo iyo ushaka amahoro utegura intambara, ariko ubu sicyo gisubizo dufite ahubwo imbaraga z’urubyiruko, ababyeyi, abanyamadini n’abayobozi bazishyize hamwe byatanga amahoro kurusha uko baharanira kurwana.”

Muri uyu mushinga w’itegeko harimo uruhare rw’ibihugu n’abayobozi babyo mu kurwanya amakimbirane hagati y’abaturage, guhagarika intambara zitemewe zimwe zivuka zikaba zajya ziganirwaho mbere zigahagarikwa.

Sheikh Ismael Maniriho ushinzwe ivugabutumwa mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, avuga ko amahoro akwiye gutangirira mu madini kandi n’abayarimo bakarangwa n’ibikorwa byera imbuto z’amahoro.

Yagize ati “Twamagane ivanguraruhu, ivanguramoko ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina dufatanyije nk’amadini n’amatorero. Niyo mpamvu ibikorwa byacu nk’amadini n’amatorero bigomba kurangwa n’urukundo n’iterambere.”

Umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, Denis Bikesha, avuga ko amahoro areba buri wese utuye Isi.

Abakora mu nzego zitandukanye basabye abatuye Isi kwimakaza amahoro
Abatandukanye bakomeje gusinya ku nyandiko isaba kwemeza itegeko mpuzamahanga ry'amahoro no guhagarika intambara
U Rwanda rwizihije ibirori ngarukamwaka by’Amahoro ku Isi
Naty Dread asanga abahanzi baririmbye amahoro byafasha Isi kugira amahoro
Umunyamakuru Muyobombano Peter yavuze ko itangazamakuru ryafasha cyane mu kwigisha amahoro abatuye Isi
Umuyobozi Ushinzwe Ibwirizabutumwa mu Muryango w'Abayisilamu Rwanda (RMC) Sheikh Maniriho Ismael asanga abanyamadini bafite inshingano zo kwigisha amahoro
Umwarimu w'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda, Denis Bikesha asanga amahoro yigishijwe abakiri bato byafasha Isi kuzayagira arambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza