Umusaruro w’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa n’isano yashibutse hagati y’ibihugu byombi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo ku wa 22 Nyakanga 2018, nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping aherekejwe na madamu we Peng Liyuan n’abandi bayobozi, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagirireyeyo mu 2017.

Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano menshi agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu bijyanye n’iterambere, arimo ay’inguzanyo ya miliyoni $126 zo kubaka imihanda ibiri.

Harimo inguzanyo ya miliyoni 76 z’amadolari azakoreshwa mu kubaka umuhanda Huye-Kibeho n’ay’umuhanda ujya ku kibuga cy’indege gishya cya Bugesera angana na miliyoni 50 z’amadolari.

Uruzinduko rw’uyu mugabo w’imyaka 65 uheruka gushyirwa n’ikinyamakuru Forbes ku mwanya wa mbere mu bakomeye ku Isi, rusobanuye byinshi kuko ageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa mbere mu mahanga kuva yatorerwa gukomeza kuyobora u Bushinwa, mu matora yabaye muri Werurwe uyu mwaka.

U Bushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bikorwa bijyanye by’iterambere, haba mu bucuruzi, umutekano, uburezi n’ibikorwaremezo, mu mubano umaze imyaka isaga 45.

Amateka agaragaza ko ibigo byo mu Bushinwa byabengutswe u Rwanda mu myaka myinshi ishize, kuko nka China Civil Engineering Construction Corp., gishamikiye kuri leta y’icyo gihugu cyohereje abakozi bacyo bwa mbere mu Rwanda mu 1983, maze imwe mu mishinga yacyo ya mbere ibamo kubaka Stade Amahoro yuzuye mu 1986 kuri miliyoni $21.

Iyo mishinga yiyongera kuri miliyoni nyinshi z’amadolari icyo gihugu cyagiye kiguriza u Rwanda n’inkunga zidasiba.

Umubano w’ibihugu byombi weze imbuto

Uretse no mu Rwanda, u Bushinwa ubu buri ku isonga mu kwinjiza ishoramari ry’abanyamahanga muri Afurika kurusha ikindi gihugu icyo ari cyose. Iki gihugu kiri gutanga amafaranga menshi kuri ibi bihugu mu buryo bw’inguzanyio mu mishinga ya rutura, uretse no kuba barenzaho n’uko ibigo byabo bikora ya mishinga bikoresheje abakozi b’Abashinwa n’abenegihugu.

Ubu imishinga ikomeye mu Rwanda inozwa ku bwenge bw’Abashinwa, urebye nk’umushinga w’inyubako zigezweho wa Kigali Vision City uri gukorwa na China Civil Engineering Construction Corp., Abashinwa ni bo bashushanyije ndetse bubaka Kigali City Tower, inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, hoteli, imihanda n’ibindi bikorwa remezo bitatse umurwa Kigali.

Ugeze nko mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali, ibigo by’Abashinwa uzasanga bishishikariye gukora imyenda, impapuro z’isuku, inzugi z’imbaho n’ibindi. Inganda zo muri icyo gihugu usanga zinaza imbere mu kohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda, ndetse n’u Rwanda rukoherezayo ibindi nk’amabuye y’agaciro.

Hari ibigo byo mu Bushinwa byamaze gushinga imizi mu bucuruzi nka Star Times yatangiye mu Rwanda mu 2008, hakaba Tecno Mobile ihacuruza telefoni ziberanye n’imiterere ya Afurika n’ibindi.

Uretse ibi bikorwa by’ubucuruzi, hari n’impano iki gihugu cyagiye giha u Rwanda. Nko mu rwego rw’ubuzima, ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro biri kwagurwa nk’impano y’u Bushinwa. Ibi bitaro byubatswe mu 2011, byakira abarwayi hagati ya 300-350 ku munsi biganjemo abo mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rwamagana.

Ibitaro bya Masaka biri kwagurwa ngo bishyirwe ku rwego rukomeye

Uretse mu buryo bw’inyubako, buri myaka ibiri u Bushinwa bwohereza abaganga b’inzobere muri bitaro bya Masaka ndetse burateganya kubyagura kugira ngo bive ku rwego rw’akarere bijye ku rwego rwo rw’ibitaro bikuru, bikagendana no kongerera ubushobozi abaganga babyo.

Hari kandi Ibitaro bya Kibungo nabyo byakira abarwayi basaga 300 ndetse n’Ishuri ryigisha ubuforomo, byombi byubatswe ndetse bigashyirwamo ibikoresho nkenerwa byose ku nkunga y’u Bushinwa.

Imihanda yaratunganyijwe kubera u Bushinwa

U Bushinwa bwatanze, bukomeje, kandi bigaragara ko buzakomeza gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, haba mu gutanga inguzanyo z’igihe kirekire kandi zishyurwa ku nyungu iri hasi cyangwa mu buryo bw’ubushobozi bw’abakozi, kuko bufite ibigo byazobereye muri aka kazi.

Mu bikorwa remezo byakozwe ku bufatanye n’u Bushinwa harimo kwagura no kubaka imihanda mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ibikorwa byatangiye mu ntangiriro za 2017 mu ntego yo kwagura imihanda ireshya n’ibirometero 54.

Ni umushinga uzarangira utwaye miliyari zisaga 61 z’Amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyari enye zakoreshejwe mu kwimura abantu no gutanga indishyi ku bikorwa biri ahazanyura iyi mihanda. Aha harimo ukuboko gukomeye kw’u Bushinwa haba mu mikoro n’ubushobozi bw’abakozi.

U Bushinwa kandi bwanagize uruhare mu itangwa rya miliyari 185 z’Amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe mu mirimo yo gukora umuhanda uhuza uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu uzwi nka Kivu Belt.

Mu bindi bikorwaremezo u Bushinwa bwagizemo uruhare harimo nk’inyubako ya miliyoni 8.9 z’amadolari ikorereramo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iki gihugu cyahaye u Rwanda mu 2009 ndetse n’indi ya miliyoni 37 z’amadolari izakoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’izindi Minisiteri.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2016 bikaba biteganyijwe ko izuzura muri uyu mwaka.

Uburezi n’ubuhinzi ntibwasigaye inyuma

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, iki gihugu cyahaye u Rwanda miliyoni 32 z’amadolari azakoresha mu mishinga ibiri ikomeye irimo uwo gucukura amariba 200 y’amazi mu turere 11 azwi nka ‘naikondo’, aho nibura buri vomo rizaba rigenewe abaturage bari hagati ya 300 na 1500 mu duce twatoranyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe andi azakoreshwa mu kwagura Ishuri ry’Imyuga, IPRC Musanze igikorwa kizatuma rigira ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri b’icyiciro cya mbere cya Kaminuza 1500 bavuye kuri 560, n’abandi 400 biga amasomo y’igihe gito, ryari risanzwe ryakira 180 gusa.

Buri mwaka abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera kuri 40 bajya kwiga mu Bushinwa kuri buruse z’iki gihugu. Abagera ku 5000 biyandikishije mu Ishuri ryigisha Igishinwa rya Confucius Institute, ikigo kigengwa na Minisiteri y’Uburezi mu Bushinwa.

Mu buhinzi kandi, Abashinwa bakoze byinshi guhera mu 2009 mu guteza imbere igihingwa cy’umuceli n’ibihumyo, gufata neza ubutaka, kwifashisha imashini mu buhinzi ku buso buto n’ibindi binyuze mu kigo China-Rwanda Agriculture Technology Demonstration Center, mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ishoramari ry’u Bushinwa ririyongera ubutitsa

Imibare y’uburyo ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda igaragaza ko mu myaka 12 ishize, imishinga 61 ifite agaciro ka miliyoni 419.556 z’amadolari yinjiye mu Rwanda. Ishoramari risanzwe mu bukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu rwego rw’ubwubatsi ringana na miliyoni 352.581 z’amadolari.

Mu mishinga y’Abashinwa iri mu Rwanda harimo nk’Ikigo New Century Investment Ltd cyashinzwe ku bufatanye n’Umunyarwanda kimaze gukora ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni $90 birimo ayashowe mu nyubako ikoreramo Marriot Hotel.

Hari kandi uruganda C&H Garment Ltd rwubatswe mu 2014 rukora imyenda yiganjemo iyoherezwa hanze. Rufite ishoramari rya miliyoni esheshatu z’amadolari, mu myaka itatu ishize rukaba rwarohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $6.2, rukagira abakozi bagera ku 1500.

U Bushinwa bufite n’indi mishinga mu Rwanda irimo guha televiziyo abaturage bagera ku bihumbi 150 batuye mu byaro, inkunga yo kwagura Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, ndetse ikaba yitegura gutangira ingendo zerekeza muri iki gihugu mu mujyi wa Guangzhou.

Abashinwa bubatse igihango mu rwa Gasabo

Muri iyo myaka yose ishize Abashinwa bakorera mu Rwanda, hari abashinwa bagiye batabaruka muri uru rugendo rwo gushora imari ku ruhande rwabo no kwiyubaka ku ruhande rw’u Rwanda.

Buri mwaka mu gihe Abashinwa baba bibuka ku wa 30 Nzeri intwari zitangiye ubwigenge, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, Chinese Martyrs’ Day, uko uyu munsi wizihizwa i Beijing ni nako bigenda mu Rwanda.

Gusa mu gihe mu Rwanda Abashinwa baba bibuka bagenzi babo basize ubuzima mu bikorwa binyuranye mu Rwanda, mu Bushinwa ho baba bibuka intwari z’igihugu zabuze ubuzima ziharanira kurengera ubushinwa, harimo n’abaguye mu ntambara ziswe iza Opium zashyamiranyije Abongereza n’ubwami bwa Quing.

Iri rimbi ryo mu Karere ka Rulindo rishyinguwemo Abashinwa bagera ku 10

Abadipolomate, abakozi mu miryango nterankunga n’abandi Bashinwa bahurira i Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ahashyinguwe abashinwa 10 bitanze muri rwa rugendo, bashyinguwe muri ‘Rulindo Chinese Martyrs’ Cemetery’ ryubatswe mu 1982. I Beijing ho bahurira kuri Tian’anmen Square.

Abashinwa bari mu Rwanda bafata iri rimbi nk’ikimenyetso cy’isano yiremye hagati y’ibihugu byombi. Umubare munini w’abashyinguwe yo bari abakozi b’ikigo cy’ubwubatsi cy’Abashinwa, China Road and Bridge Corporation mu Rwanda.

Umwe mu bahashyinguwe Chen Jian, yakoraga mu mushinga wo kubaka umuhanda Gitarama-Kibuye. Mu 1997 ubwo bari bapakiye ibikoresho bw’ubwubatsi, bivugwa ko yahanganye n’amabandi ashaka kurengera ibyo bari batwaye, ahasiga ubuzima.

Ikigo China Roads and Bridge Corporation nicyo cyubatse umuhanda Rwandex-Prince House
Uyu muhanda Rwandex - Prince House wubatswe n'ikigo cy'Abashinwa
Uyu muhanda uva Nyabugogo ujya mu mujyi rwagati wubatswe n'Abashinwa
Uruganda C&H Garment ni rumwe mu zikomeye zikomoka mu Bushinwa
2000 Hotel n'iguriro rya T2000 ni bimwe mu bikorwa bikomeye by'Abashinwa mu Rwanda
Abashinwa bazobereye ubuhinzi bw'umuceli, iki ni kimwe mu bikorwa byabo mu Karere ka Huye
Ibikorwa by'abashinwa mu Rwanda bikomeza kwiyongera, aha ni muri Kigali Special Econimic Zone
Ikigo China Roads and Bridges Corporation ni cyo kiri kuvugurura umuhanda Kayonza-Rusumo ureshya na Kilometero 92
Inyubako ikoreramo Marriott Hotel nayo ni umwe mu mishinga ihuriwe n'abashoramari b'Abashinwa n'Abanyarwanda
Iyi nyubako izakoreramo ibiro bya Minisitiri w'Intebe iratahwa vuba
U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkunga yo kwagura Musanze Polytechnic (IPRC)
Umuhanda wa Kivu Belt nawe uri mu yubatswe ku nkunga y'u Bushinwa n'abandi baterankunga
U Bushinwa bukomeje kugira uruhare mu mihanda yubakwa hirya no hino mu Rwanda, haba mu buryo bw'amikoro cyangwa ubumenyi n'ibikoresho, aha ni mu Karere ka Muhanga
Emeritha Nyirahakizimana ni umwe mu Banyarwanda bigishijwe n'Abashinwa uburyo bwo guhinga ibihumyo buzwi nka juncao
Ishoramari ry'Abashinwa muri Afurika riri kwiyongera kurusha Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza