Umuvunyi Mukuru mushya yahize kurwanya ruswa ahereye ku ‘bifi binini’

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Mukuru mushya, Murekezi Anastase, yahize ko mu kurwanya ruswa azaharanira gukurikirana abayobozi bakomeye bakunze kwitwa ‘ibifi bini’.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Murekezi yahererekanyije ububasha na Cyanzayire Aloysia asimbuye kuri uyu mwanya.

Mu mihigo y’Umuvunyi Mukuru mushya, yavuze ko azashyira imbaraga mu gukurikirana uwo ari we wese, n’abakunze kwitwa “ibifi bini” kuko ari byo birya ruswa nyinshi.

Yagize ati "Amafi yose aba mu mazi ndetse ugiye kuroba burya kuroba ifi nini biroroha kuko ihita ijya mu rushundura, ndetse akenshi udufi tw’utwana tuba tukiri duto hari n’ubwo uducyaha ukatureka tukabanza tugakura, nibyo rero kurwanya ruswa n’akarengane ni uguhera ku mafi manini, ni ikintu cyumvikana, kuko amafi manini niyo ashobora guteza ibibazo byisnhi cyane kuko no kubyerekeye kurya ruswa, amafi manini niyo yarya ruswa itubutse cyane kurusha amafi matoya."

Yakomeje agira ati "Gusa ntibivuga y’uko kurwanya ruswa bigomba guhagarara ku mafi manini ahubwo kurwanya ruswa bigomba gukorwa ku bantu bose, ku nzego zose kandi bikatureba twese Abanyarwanda. Abantu bose bagomba kumenya ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, imbere y’amategeko twese turareshya."

Uyu muhigo wa Murekezi uje nyuma y’umunsi umwe arahirirye imbere y’Umukuru w’Igihugu, aho muri uwo muhango wahuriranye no gutangiza umwaka w’Ubucamanza, Perezida Kagame akavuga ko we agiye ku rwanya ruswa yahera ku bakomeye.

Cyanzayire Aloysia usimbuwe kuri uwo mwanya yasabye Murekezi gukomeza gahunda yatangiye yo gushishikariza abaturage gutunga agatoki ahari ruswa kuko bikiri hasi.

Yagize ati "Iki ni ikibazo kigihari kuko inyigo zagiye zikorwa zagaragaje ko Abanyarwanda bataritabira gutanga amakuru ku kigero gishimishije kuko ngira ngo raporo iherutse y’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, yagaragaje ko tukiri kuri 15%. Ni hasi rero birasaba ibikorwa byinshi by’ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bumve ko ari inshingano zabo mu kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ruswa.”

Ubwo yatangazaga Guverinoma nshya ku wa 30 Kanama 2017 nibwo Perezida Kagame hatangajwe ko Murekezi Anastase wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma icyuye igihe, agizwe Umuvunyi Mukuru.

Umuvunyi Mukuru mushya, Murekezi Anastase
Umuvunyi Mukuru mushya, Murekezi Anastase mu ihererekanyabubasha na Cyanzayire Aloysia asimbuye
Cyanzayire Aloysia wari Umuvunyi Mukuru

Urifuza kuduha amakuru? Hamagara iyi nimero 4546
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza