Umuvunyi yagaragaje icyuho mu mategeko kuri ruswa

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2016/17 yagaragaje ko mu mategeko y’u Rwanda harimo ingingo ihana idasobanura icyaha cya ruswa mu buryo busa n’ubwo ku rwego mpuzamahanga bikaba byaha urwaho abayakira.

Byagarutsweho n’Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, ubwo yamurikaga iyo raporo mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 16 Ukwakira 2017, aho yagaragaje ko hari ibituma urwego rw’Umuvunyi rutabasha gukurikirana abakira n’abatanga ruswa.

Iryo tegeko rivuga ko ibyaha byo kunyereza umutungo w’igihugu bitabarirwa mu byaha bya ruswa n’ibifitanye isano nayo kandi nyamara mu mategeko mpuzamahanga ariko bivugwa.

Yagize ati “Mu rwego mpuzamahanga ruswa ifite igisobanuro cyaguye ugereranyije n’ayo mu Rwanda, kuko ho harimo amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye kurwanya ruswa, yerekana ko n’ibyerekeye kunyereza umutungo wa Leta nabyo bibarirwa mu byiciro bya ruswa, ariko mu mategeko dufite mu Rwanda ntabwo birimo ku buryo iyo bitarimo, ntabwo bishobora gukurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi ari naho dusanga ya mafi manini mu kunyereza imitungo ya leta n’ingengo y’imari.”

Gusa yavuze ko kugira ngo hahuzwe icyerekezo mpuzamahanga n’amategeko y’u Rwanda, Urwego rw’Umuvunyi rwatanze inama y’uko mu kuvugurura itegeko rireba guhana ruswa mu Rwanda, icyaha cya ruswa kugisobanura cyazarushaho kwagurwa.

Ati “Inama twatanze zirimo ziritabwaho, mu byerekeye umushinga w’itegeko wavugurura itegeko ryo guhana ruswa dufite mu Rwanda, rirakigwa mu rwego rw’amategeko ubwo igihe nikigera, uwo mushinga uzagezwa no mu nama y’abaminisitiri, igihe kizanagere ugezwe mu Nteko Ishinga Amategeko, noneho ibyerekeye gukurikirana ibyaha bya ruswa bibe bigari mu bisobanuro byabyo no mu bikurikiranwa n’urwego rw’umuvunyi.”

Mu mwaka wa 2016/17, Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye amadosiye 82 avugwamo ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, akubiyemo 50 yaburiwe ibimenyetso maze arashyingurwa, abiri yashyikirijwe Minisitiri w’Ubutabera, icyenda yashyikirijwe Polisi y’Igihugu, atatu akurikiranwa n’abashinjacyaha b’Urwego rw’Umuvunyi, 12 yashyikirijwe ubushinacyaha bukuru mu gihe atandatu agikorwaho iperereza.

Izi nzitizi zibaye mu gihe hakiri umubare munini w’abanyereza umutungo w’igihugu bakabaye bakurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi, kuko nko mu minsi mike ishize, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1036 mu 2016/17.

Nubwo bugaragaza ko bwabashije kugaruza miliyoni 101 z’ amafaranga y’u Rwanda bukanaca amande agera kuri miliyoni 175 Frw, inzira iracyari ndende kuko mu myaka itatu [2013/14, 2014/15, 2015/16], ubushinjacyaha bwagaragaje ko harigishijwe asaga miliyari 16 Frw.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza