Uruhare rw’abagore mu iterambere rya Afurika ntirugaragazwa uko bikwiye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kanama 2018 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bya Afurika byasabwe gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke imibare igaragaza uruhare rw’abagore mu iterambere, kuko iboneka ikiri make.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga inama y’iminsi itatu yateguwe n’Ishami rya Loni ryita ku bagore (UN for Women) ifatanyije n’Ikigo gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa z’Intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Ni inama yiga ku cyakorwa kugira ngo imibare y’uruhare rwa buri cyiciro mu iterambere ry’igihugu igaragare.

Inkingi ya Gatanu y’intego z’iterambere rirambye isaba ko ivangura n’ihohoterwa byibasira abagore n’abakobwa biba byarangiye bitarenze umwaka wa 2030. Ni mu gihe imibare igaragaza ko abagore bakora akazi badahemberwa bakubye inshuro zisaga ebyiri abagabo.

Mu myanya ifata ibyemezo, imibare y’abagore nayo iracyari mike kuko kugeza muri 2017, mu nteko zishinga amategeko ku Isi harimo abagore bangana na 23.4% mu gihe mu rwego rw’abikorera, abagore baba mu myanya ifata ibyemezo bangana na kimwe cya gatatu.

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku bagore muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Dr Izeduwa Derex-Briggs, yavuze ko abagore benshi baba mu bice by’icyaro, ariko ibigo byinshi by’ibarurishamibare muri Afurika bitajya biha agaciro imirimo bakora.

Yagize ati “Tuzi ko umubare munini w’abagore baba mu cyaro. Imirimo abagore bakora ntabwo ibarwa n’ibigo bishinzwe ibarurishamibare. Ntibafata imibare y’abantu bakora ku rwego rw’imiryango hasi. Impamvu ngo ni uko iyo mibare iba itizewe”.

Yakomeje agira ati “Turi gushaka uko twatuma ayo makuru yizerwa ku buryo uruhare rw’abagore n’abakobwa mu iterambere rya buri gihugu rubarwa.”

Dr Izeduwa avuga ko impamvu iyo mibare itagaragazwa ari uko bisaba ubushobozi bwinshi kugera kuri buri muturage hasi, bigatuma ibihugu bihitamo gufata amakuru abyoroheye gusa.

Yavuze ko ibi bigira ingaruka kuko no mu igenamigambi hari ibidateganyirizwa kandi byari bikwiye, ndetse no kumenya uku intego z’iterambere rirambye ziri gushyirwa mu bikorwa bikagorana.

Ati “Gukusanya amakuru birahenda. Niyo mpamvu bahitamo amakuru agomba gukusanywa, gusa uwaba abigena wese agomba kwibuka uburinganire.Niba amakuru ufata atagaragaza uruhare rw’abagabo n’abagore, ntabwo ushobora gukora igenamigambi ribaha amahirwe bombi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike bigaragaza imibare y’abagore mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu, icyakora avuga ko hasabwa izindi mbaraga ku bakusanya iyo mibare.

Ati “Mu mibare itegurwa n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare turi bimwe mu bihugu bike bigaragaza imibare, bakamanuka bakagera no ku bagore n’abagabo. Intego zirambye zisaba imibare inononsoye bityo bisaba ko abantu bose bahugurwa, ari abategura imibare n’abayitanga mu nzego zitandukanye bagahugurwa.”

Rwamuganza avuga ko mu ngengo y’imari mu mafaranga yagenewe inzego nk’uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ibindi hagomba kuba hagaragaramo ayahariwe ibikorwa by’abagabo ndetse n’iby’abagore.

Mu gihe intego ari ukutagira n’umwe usigara inyuma, Loni igaragaza ko ku isi hakiri ibihugu 49 bitagira amategeko ahana ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo, mu gihe ibihugu 39 amategeko bifite adaha abahungu n’abakobwa uburenganzira bungana bwo kuzungura.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza avuga ko u Rwanda rwita ku byiciro byose mu igenamigambi
Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku bagore muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Dr Izeduwa Derex-Briggs, yavuze ko abagore benshi baba mu bice by’icyaro batagerwaho n'ibigo by'ibarurishamibare
Umunyamabanga Uhoraho muri Minecofin, Caleb Rwamuganza na Dr Dr Izeduwa Derex-Briggs bavuga ko uruhare rw'abagore mu iterambere rya Afurika rutitabwaho mu igenamigambi uko bikwiye
Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Fode Ndiaye yitabiriye iyi nama
Iyi nama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza