Urukiko rwagize umwere Gacinya Denis wahoze ayobora Rayon Sports

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa Gatanu rwagize umwere Gacinya Chance Denis, wahoze ari na Visi Perezida wa Rayon Sports ku byaha yashinjwaga.

Ubushinjacyaha bwashinjaga Gacinya ibyaha birimo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro n’icyo kubeshya ‘uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe’.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yahamirije IGIHE ko Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwatangaje ko ibyaha Gacinya yari akurikiranyweho bitamuha, rutegeka ko afungurwa hamwe n’uwo bareganwaga Gataha Jean Paul.

Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko ibyaha Gacinya yashinjwaga byakozwe mu masezerano sosiyete ye yitwa MICON, yagiranye n’Akarere ka Rusizi yo gushyira amatara ku mihanda muri ako karere, aho yagombaga gushinga amapoto 830 y’umuriro w’amashanyarazi ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagendewe ku mirimo yari amaze gukora, yishyuwe miliyoni 495 Frw nyamara ngo igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) n’Akarere ka Rusizi riza kugaragaza ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 242 Frw.

Gacinya Chance Denis yatawe muri yombi mu Ukuboza 2017.

Gacinya Chance Denis yagizwe umwere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza