Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwungutse abanyamwuga 29

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 2 Kanama 2018 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwungutse abagenzacyaha b’umwuga 29 bashoje amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi, riherereye mu Karere ka Musanze.

Aya mahugurwa y’amezi atandatu bayaherewemo inyigisho n’ubumenyi bwisumbuye mu gukora amadosiye nshinjabyaha n’ubundi bumenyi bubafasha gutanga serivisi zinoze kandi zihuse ndetse no kuyobora abandi mu kazi.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha Col. Jeannot K. Ruhunga, yasabye abayashoje bagiye mu kazi kugaragaza impinduka nziza no gukunda umwuga.

Yagize ati “Urwego mugiye gukorera rukeneye kugaragaza impinduka nziza, kandi ni mwe muzazigaragaza mugatanga icyizere ku banyarwanda mugiye gukorera. Kugira ngo mubigereho birabasaba gukunda umwuga, mukumva ko mutasinzira igihe cyose dosiye mukurikirana itararangira, mukaruhuka ari uko umunyabyaha yafashwe, mukareba niba hari igihinduka mu kazi mukora”.

Yakomeje ababwira ko ibanga ryo gukora akazi b’ubugenzacyaha riri mu gukunda uwo mwuga.

Ndaguze Ildephonse umwe mu bashoje aya mahugurwa, avuga ko ubumenyi bahawe hari byinshi bigiye guhinduka mu kazi bagiyemo.

Ati “Nkurikije ubumenyi dukuye aha mbona ko hari byinshi bizahinduka mu kazi tugiyemo, tuzavugurura uburyo bwo kwihutisha amadosiye, hanozwe uburyo bwo kugenza ibyaha no kubungabunga ibimenyetso tumenya ukuri kwimbitse ku byaha, hagamijwe kwihutisha ubutabera bukozwe neza. Hari icyizere ko nitubihuza n’ubumenyi dukuye aha impinduka nziza zihari.”

Uwimbabazi Winnie yavuze ko bize amategeko yo kugenza ibyaha bitandukanye bakaba bafite icyizere ko ubumenyi bahawe buzabafasha gutanga serivisi nziza mukazi ka bo, baharanira ko uwakoze icyaha n’uwagikorewe bose babona ubutabera bunoze hatagize urengana.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Police, CP Namuhoranye Felix, avuga ko aya mahugurwa agamije gutanga ubumenyi bwisumbuyeho bubafasha kunoza akazi kabo neza.

Kugeza ubu urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze kugira abagenzacyaha b’umwuga 900, icyifuzo ni uko mu gihe gito uyu mubare waziyongera ukagera ku 1300.

Abarangije amadhugurwa biyemeje kugaragaza impinduka mu kazi bagiyemo
Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Col. Jeannot K. Ruhunga yasabye abasoje amahugurwa kugaradgaza impinduka mu rwego bagiye gukorera
Ifoto y'urwibutso ku barangije amahugurwa n'abayobozi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza