Zimbabwe igiye kohereza impunzi z’Abanyarwanda bitarenze amezi atatu

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko iri kwitegura kohereza impunzi z’Abanyarwanda nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye (ONU) wemeje ko u Rwanda rutekanye ku buryo abahunze bashobora gutahuka.

Nk’uko Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage muri icyo gihugu, Petronella Kagonye yabitangaje, igihugu cye cyatangiye inzira z’amategeko zigamije gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi cyatangiye kubahirizwa guhera ku wa 1 Mutarama 2018, ku Banyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 1998.

The New Times yatangaje ko Minisitiri Kagonye yabivuze ku wa Kane nyuma yo kugirana ibiganiro na Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, Robert Tibagwa, mu Mujyi wa Harare, bakaganira ku mibereho y’impunzi muri icyo gihugu.

Yagize ati “Bimwe mu byo twaganiriye uyu munsi, harimo gushyira mu bikorwa ikurwaho rya sitati y’Ubuhunzi ku Banyarwanda, kuva Umuryango w’Abibumbye watangariza guverinoma z’ibihugu ko nta Munyarwanda uzongera gufatwa nk’impunzi.”

“Nka Zimbabwe turi hafi kurangiza inzira z’amategeko ngo hatangazwe ko iyo sitati ivanweho. Yakuweho ku wa 31 Ukuboza 2017, dusigaje amezi atatu yonyine ngo turangize ibyo bikorwa.”

Mu ikurwaho ry’iyo sitati, Umuryango w’Abibumbye watangarije ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda kubahiriza icyo cyemezo cyafashwe n’ishami ry’uwo muryango ryita ku mpunzi, ku wa 30 Kamena 2013.

Impunzi z’Abanyarwanda zigera kuri 564 ziba mu nkambi ya Tongogara iherereye ku bilometero 500 mu majyepfo y’Umurwa Mukuru Harare, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi banyanyagiye hirya no hino mu gihugu ndetse abandi binjiye mu miryango.

Bikekwa ko abandi bagiye muri Afurika y’Epfo ubwo itariki yo gukuraho sitati y’ubuhunzi yari yegereje.

Muri izo mpunzi harimo abahamijwe ibyaha n’Inkiko Gacaca n’ubwo baburanishijwe badahari, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe abandi bategerejwe ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Abo bavugwaho kugira uruhare rukomeye mu gushishikariza abandi kudataha batinya ko bashobora gucirwa imanza bageze mu Rwanda ku byaha bakoze nk’uko ubuhamya bwa bamwe bubigaragaza.

Minisitiri Kagonye avuga ko hari na bamwe mu banyarwanda bahamaze imyaka isaga 17 mu gihe hari n’abamaze gushakana n’Abanya-Zimbabwe.

Impunzi z’Abanyarwanda zabaga muri Malawi ubwo zatahukaga mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza