Amashusho ya Minisitiri wo muri Botswana abyina injyana ya Kwaito akomeje guca ibintu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Abantu batari bake bakoresha urubuga rwa Twitter bakomeje kugaragaza ko bishimiye amashusho agaragaza Minisitiri w’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda muri Botswana, Bogolo Joy Kenewendo, abyina imbyino izwi nka Kwaito.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Patrick Oyulu ku itariki 25 Nyakanga, abantu benshi bayagarutseho bavuga ko uretse kuba agaragaza ubuhanga mu kazi ashinzwe, yerekanye ko n’umuziki azi kuwubyina.

Uyu mu minisitiri ukiri muto dore ko afite imyaka 31 gusa agaragara abyina ‘Kwaito’, imbyino igizwe n’uruvange rwa Hip Hop n’imbyino Nyafurika, mu gihe iruhande rwe hari abantu ubona ko bishimiye ibyo ari gukora. Aho yafatiwe ntihigeze hatangazwa.

Benshi bagiye bagira icyo bavuga kuri aya mashusho bagaragaje ko bishimiye uburyo yirekuye akabyina, ndetse bagashimangira ko kuba umu minisitiri bitamubuza kugira ubuzima bwite no kugaragaza ibyishimo.

Kenewendo yamenyekanye cyane nyuma y’uko muri Mata 2018, Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, amugize Minisitiri ufite ubucuruzi, inganda n’ishoramari mu nshingano. Mu 2016 nabwo yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Kenewendo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Botswana, ndetse n’icyiciro cya gatatu mu bukungu mpuzamahanga yahawe na Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza.

Ni umwe kandi mu baherutse gushyirwa mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga, rinabarizwamo Umunyarwandakazi Akaliza Keza Ntwari.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza