Imiterere ya Teramont, ubwoko buhenze mu modoka VW iri guteranyiriza i Kigali

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Teramont ni bumwe mu bwoko bw’imodoka zikorwa n’uruganda rwa Volkswagen i Wolfsburg mu Budage rukaziteranyiriza i Masoro muri Kigali ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Ni imodoka zo mu bwoko bwa SUV zigezweho uzigeranyije n’izindi ni nka Honda Pilot, Grand Cherokee cyangwa GMC Acadia. Zose zifite imiterere imeze kimwe uzirebeye inyuma.

Bene izi modoka ni nziza cyane ku muntu ufite umuryango kuko ishobora kujyamo abantu benshi ugereranyije n’izindi nto igatanga n’ahantu hisanzuye ushobora kubika ibyawe.

Iyi Teramont ni yo modoka ihenze mu zo VW iri guteranyiriza mu Rwanda kuko iri mu bwoko bubiri bumwe bugura miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda n’ubundi bwa miliyoni 56 Frw.

Ni yo modoka yonyine ya VW ifite ikoranabuhanga rituma mu gihe igonze ikintu kiri imbere, ihita yifata feri ako kanya bitagombye ko umushoferi abikora.

Ni ukuvuga ngo igihe cyose hari ikintu igonze imbere, Air bag ikingira umushoferi kuba yakomereka ihita izamuka ako kanya imodoka igahagarara aho igeze.

Ifite kandi ikoranabuhanga riyibashisha kugabanya umuvuduko bitagizwemo uruhare n’umushoferi bitewe n’ikintu kiri imbere mu muhanda kuko ifite uburyo imenya [hifashishijwe ibizwi nka sensor] ko imbere yayo hari ikintu muri metero runaka.

Ifite kandi ikoranabuhanga rizwi nka Park Assist rifasha mu guparika aho icyo umushoferi aba asabwa cyane cyane ari ugukandagira ku muriro na feri, ibindi imodoka ikabimufasha nayo mu buryo bworoshye bitandukanye n’izindi.

Teramont si n’imodoka ikogota lisansi cyane. Ifite ubushobozi bwo kunywa litiro 11.7 ku ntera y’ibilometero 100, mu gihe itwaye ibintu bipima ibilo 2,267.

Umubare munini w’imodoka nyinshi ziri gushyirwa ku isoko muri iki gihe, zikozwe mu buryo vitesi zihindura, bitandukanye n’izindi aho umuyobozi w’ikinyabiziga ari we ubikora byose. Iyi yo irihindura ku buryo ubaze vitesi zigera ku munani.

Ni imodoka ifite moteri y’ibitembo bitandatu bikoze inyuguti ya V aribyo bizwi nka V6 biyihereza ubushobozi bwo kunyaruka.

Teramont ireshya na metero 5.037 z’uburebure na 1.989 mu bugari mu gihe mu kujya hejuru ireshya na 1,770. Ni yo modoka ndende za VW iri ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yo ubwayo ipima ibilo 1,967 nta kintu yikoreye.

Uko Isi y’ikoranabuhanga itera imbere ni nako mu bijyanye n’imodoka ibintu bifata indi ntera. Iyi Teramont ibashisha umuntu uyirimo kumva umuziki uyunguruye kubera indangururamajwi zikoranye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Ikindi kandi ifite uburyo butari bumenyerewe ku zindi kuko nk’urugi rw’inyuma (ahabikwa imizigo) rushobora gufungurwa umuntu akoresheje ‘sensor’ ku rufunga nabyo hagakoresha ‘button’ bitandukanye n’uburyo busanzwe aho umuntu arumanuza ukuboko n’ingufu nyinshi.

Ububiko bwayo bwa lisansi bufite ubushobozi bwo kujyamo litiro 70 naho mu masegonda umunani umuntu amaze kuyatsa, ifite ubushobozi bwo guhita ifata umuvuduko w’ibilometero 100 ku isaha.

Ingufu za moteri [zizwi nka Torque zibarwa muri Newton Meter (Nm)], zingana na 360 naho izigoronzora moteri kugira ngo yikarage (ibizwi nka Horsepower) zo ni 276.

Izi modoka zose zinywa lisansi ndetse zose zikora mu buryo bwa automatique kandi ingufu zikurura imodoka zituruka mu mapine yose uko ari ine aribyo bizwi nka All-Wheel Drive.

Mu nkuru yacu itaha, tuzagaruka ku miterere y’ubundi bwoko bw’imodoka buri guteranyirizwa mu Rwanda.

Teramont igura miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda
Iyi modoka ni yo ihenze mu ziteranyirizwa i Masoro mu Mujyi wa Kigali
Perezida Kagame yabaye uwa mbere waganuye kuri Teramont
Ni yo modoka yonyine ya VW ifite ikoranabuhanga rituma mu gihe igonze ikintu kiri imbere, ihita yifata feri ako kanya bitagombye ko umushoferi abikora
Ifite ubushobozi bwo kujyamo abantu barindwi
Ifite kandi ikoranabuhanga riyibashisha kugabanya umuvuduko bitagizwemo uruhare n’umushoferi bitewe n’ikintu kiri imbere mu muhanda
Mu masegonda umunani umuntu amaze kuyatsa, ifite ubushobozi bwo guhita ifata umuvuduko w’ibilometero 100 ku isaha
Ifite ahantu hisanzuye umuntu ashobora kubika ibintu bye. Gufungura no guumuryango waho, bikoreshwa 'bouton'
Iyi modoka ifite moteri yo mu bwoko bwa V6 igizwe n'ibitembo bitandatu bikoze inyuguti ya V
Ifite ubushobozi bwo kunywa litiro 11.7 ku ntera y’ibilometero 100, mu gihe itwaye ibintu bipima ibilo 2,267
Teramont ireshya na metero 5.037 z’uburebure na 1.989 mu bugari mu gihe mu kujya hejuru ireshya na 1,770

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza