Kicukiro: Bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe urara mu giti (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe wirarira mu giti, giherereye hafi y’uruganda rukora SOSOMA rwa DUHAMIC-ADRI.

Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko bafite impungenge z’uko uyu mugabo uzwi ku kabyiniro ka ’Sergeant’ ashobora kuzahanuka muri icyo giti araramo akaba yahasiga ubuzima.

Bavuga ko inzego z’ubuyobozi zagakwiye kumufasha zikamuvuza kuko amaze igihe kinini yibera muri icyo giti.

Umukobwa utashatse ko izina rye ritangazwa ucuruza amakarita ya guhamagara hafi y’igiti uyu murwayi wo mu mutwe araramo, avuga ko ahamaze igihe kirekire.

Yagize ati “Ahamaze igihe kuko na ya mvura yaguye mu kwa Kane yose niho yamunyagiriraga, gusa tuba dufite impungenge ko rimwe yagwa agahita agapfa kuko niho akorera gahunda ze yaba kurya no kumesa byose abikorera mu bushorishori.”

Yakomeje avuga ko uyu murwayi yimukiye muri icyo giti nyuma y’uko mu bitaro by’ababikira yararagamo biherereye muri uyu Murenge wa Niboye, bamwirukanye bamuziza ko yari amaze kumena ibirahuri by’imodoka yahabaga.

Uwitwa Mukayisenga Aliane we avuga ko uyu murwayi yatangiye guta umutwe cyane nyuma y’uko umusaza wamwitagaho yitabiye Imana.

Yagize ati “Ubundi hari umusaza wamwitagaho ku buryo ari nawe wamujyanaga i Ndera, ariko amaze gupfa nibwo yahise noneho asara cyane ku buryo ari nabwo yimukiye muri iki giti avuye mu kindi kiba SONATUBES hafi y’inzu y’umuzungu.”

Yongeyeho ko inzego z’umutekano zagerageje kuhamukura akazinanira, ku buryo ari naho yatangiye kujya arara arira aho kuririmba nk’uko yari asanzwe abikora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Havugarurema Jean Marie Vianney, na we yemeza ko ikibazo cy’uyu muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe akizi, kuko bamaze kumujyana i Ndera inshuro zirenze imwe.

Yagize ati “Nanjye ndamuzi twigeze kumujyana i Ndera ishuro irenze imwe aravurwa arongera aragaruka. Yego ni ikibazo kuko kumukura muri icyo giti bisaba itsinda ry’abantu benshi, gusa iyo umuganije abona ari umuntu ufite ubwenge ku buryo asa nk’aho abikora nko guhimana.”

Yongeyeho ko baherutse kuhamukura ku buryo batari bazi ko yahagarutse, ndetse ko abaturage bakwiye gutanga amakuru igihe cyose bamubonye, kugira ngo bongere bamujyane i Ndera.

Ubu buriri yabushyize mu giti akoresheje imigozi agenda azirika ku mashami yacyo
Muri iki giti amazemo amezi menshi kuko n'imvura iheruka yahamunyagiriye
Uburiri bw'uyu mugabo buri mu bushorishori bw'igiti kandi yabukoze mu buryo butuma adapfa guhanuka
Iki giti kiri hafi y'umuhanda wa kaburimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza