Nigeria: Itangazo ryo kuri Facebook ryamuhesheje umukobwa bakorana ubukwe mu minsi itandatu

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 03:57
Yasuwe :
1 0

Umusore witwa Chidimma Amedu wo muri Nigeria, yashyize itangazo kuri Facebook mu mpera z’umwaka ushize ashaka uwamubera umugore maze umwe mu bamusubije barahuza ndetse bakora ubukwe nyuma y’iminsi itandatu bamenyanye.

Uyu musore yari yaragize ikibazo cyo gutandukana n’umukunzi we asanga ibintu byose arabifite ariko abura umugeni.

Itangazo yashyize kuri Facebook ku itariki 30 Ukuboza 2017, ryagiraga riti “Ndakuze, nditeguye kandi sindimo gukina. Ohereza ubusabe bwawe nuba wujuje ibyangombwa, tuzahita dukorana ubukwe tariki ya 6 Mutarama 2018. Ubusabe buzarangira ku itariki ya 31Ukuboza 2017. Ibi nanditse ntabwo ari imikino kandi ntihazagire uvuga ngo ntiyabibonye ku gihe. Amahirwe masa.”

Uyu musore yabonye abantu 12 bamusubije ariko Sophy Ijeoma aba ari we ukurura umutima we cyane.

Inkuru ya BBC ivuga ko uyu mukobwa yasubije asa n’uwikinira umusore ahita amwandikira ndetse aranamuhangara akoresheje Facebook maze nyuma y’iminsi ibiri afata urugendo rw’ibirometero 500 ajya kumureba.

Chidimma yavuye iwabo mu Majyaruguru ya Abuja ajya Enungu mu Burasirazuba aho uyu mukobwa avuka, bombi bagihura barashimana.

Nyuma y’amasaha abiri y’ibiganiro bitari biboroheye, umusore yasabye umukobwa kumuherekeza basura nyirarume wari utuye muri ako gace ajya kumumwereka no gusaba umugisha wa kibyeyi nk’uko bigenda mu muco wo muri ako gace.

Uwo munsi munsi ni nawo bahise basura umuryango w’umukobwa kugira ngo hose babamenye.

Uyu mukobwa yakomerewe no kubwira nyina ko afite ubukwe mu minsi itageze ku icumi ariko amwizeza ko basaza be nibabyemera nta kibazo ari bugire.

Musaza ngo yamuhase ibibazo ariko aza kubyemera batangaza ko mu minsi itandatu bazakora ubukwe ari na ko byagenze ku itariki 6 Mutarama 2018, bashyingiranwa bijyanye n’umuco uranga agace batuyemo.

Sophy abajijwe uburyo yatekerezaga kwihutira gukora ubukwe n’umuntu bataziranye yagize ati “ Nta kintu byari bimbwiye, iyo ubonye icyo washakaga uba ugomba kugifata.”

Bagenzi be baramusetse bamwe bananirwa kwiyumvisha ko yakoze ubukwe, abandi bashishikazwa no gushyigikira uyu muryango mushya.

Chidimma na Sophy bashyingiranywe nyuma y'iminsi itandatu bahuye
Uyu muryango ngo wabonye benshi bawushyigikira
Nubwo hari abatariyumvishaga ko ubukwe bushoboka mu minsi itandatu, hari abandi babashyigikiye
Chidimma washyize itangazo kuri Facebook ahita abona umukunzi bashyingiranywe
Sophy yahamirije abamuhataga ibibazo ko iyo uhuye n'uwo Imana yakugeneye uhita umumenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza