Rusizi: Umugeni yabenzwe rwihishwa abimenyera ku rusengero yambaye agatimba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Umukobwa usengera mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Rusizi, yambaye agatimba ajya ku rusengero muri Paruwasi ya Rwahi aho yagombaga gusezeranira n’umusore w’inshuti ye, ariko atungurwa no kumutegereza agaheba, aho aziye amubwira ko ubukwe butakibaye maze ahinduka iciro ry’imigani.

Amakuru avuga inkomoko yabaye ko umusore yatahuye ko uwari yaramaze kuba umugore we imbere y’amategeko hasigaye gusa umugisha wa pasiteri, yagiye amuca inyuma akaryamana n’umwe mu bacuruzi bakomeye i Rusizi.

Umuyobozi w’imwe muri korali muri ako gace yabwiye IGIHE ko inkuru zo gucana inyuma zikijya hanze, byamenyeshejwe urusengero ko ubukwe bwabo butakibaye ku wa 28 Nyakanga 2018 nk’uko byari byarapanzwe.

Nyamara umusore yabitse ku mutima ko atazajya mu rusengero, ararenga abwira umukobwa ko yasabye urusengero ko ubukwe bwasubukurwa nyamara byahe byo kajya! Nawe yivayo mu myiteguro ndetse ku wa Gatandatu mu gitondo umusore yagiye gusaba no gukwa.

Byageze nyuma ya saa sita umugeni yambaraga agatimba aherekezwa n’inshuti n’umuryango, bageze ku rusengero umugabo arabura nubwo yaje kuhagera hashize umwanya nta n’icyo aramira. Bombi ni abo muri Paruwasi ya Muramba ariko bagombaga gusezeranira muri Paruwasi ya Rwahi kuko bo urusengero rwabo rwafunzwe.

Umunyamabanga wa Pasiteri Kayobera Joseph uyobora Paruwasi Muramba, yabwiye IGIHE ko nta gahunda yo gusezerana yari ihari uwo munsi.

Yagize ati “Mbere barabenganye batumenyesha ko ubukwe butakibaye, kuvuga ko basabanye imbazi ntibatubwiye.”

Bikekwa ko umusore yashakaga kwihimura ku mukobwa nyuma yo gutahura ko bamaze gusezerana byemewe n’amategeko akamuca inyuma.

Umukobwa amaze kubura umugabo we abari batashye ubukwe babaye nk’abakubiswe n’inkuba, nyuma babona umusore aje wenyine ndetse ngo n’ikoti yaritiye nzira, avugisha umukobwa amumenyesha ko ubukwe bwapfubye, abantu barashungera bamuha inkwenene inzego z’umutekano ziratabara.

Uyu mugeni nawe yabonye ashobewe akuramo ikanzu yambara igitege, yurira moto iramucyura.

Iyi nkuru yo gupfuba k’ubukwe mu Karere ka Rusizi ikurikiye iy’ubwapfubye mu Karere ka Gatsibo mu mpera za Gicurasi 2018, ariko bwo byakomotse ku musore washatse gukoresha ubukwe buhenze nta mafaranga afite.

Umugeni wabenzwe yageze ku rusengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza