Ukuri ni ukuhe ku cyanga cya ‘Primus y’amapine’ na ‘Coca y’Icyapa’ bikundwa byihariye?

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Abakunzi b’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye usanga hari amahitamo atandukanye abaranga n’ayo benshi bahuriraho atangaje, byagera ku bijyanye n’icupa ikinyobwa kirimo bikaba undi mwihariko kuko hari urireba akemeza ko ari buryoherwe kurushaho, nubwo ikinyobwa kiri mu macupa yombi cyaba ari kimwe.

Ntabwo ari kenshi mu kabari cyangwa ahandi aho ari ho hose hicirwa akanyota wahava utumvise umuntu utuma ikinyobwa kidasembuye akavuga ati “Nshaka Coca ariko uzane iriho icyapa,” undi na we ku gasembuye ati “Shakisha urebe ko umboneramo Primus y’amapine!”

Hari aho wumva bavuga ko ibi binyobwa bigira uburyohe butandukanye hanagendewe ku macupa birimo, urugero ukumva ngo ‘Petit Mützig’ ntiryoha kimwe na mukuru wayo, ariko hakaba n’abadahuza n’iyo myumvire itazwi imvano yayo.

Umwe mu baganiriye na IGIHE utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Nakuze nzi ko Primus ifite amapine iryoha kurusha izindi, mbese itandukanye n’itayafite. N’ubu iyo ngiye kugura agacupa mbanza kubaza niba ntayo ihari nkabona kunywa indi. Numva harimo akarusho k’uburyohe nubwo umuntu atapfa gusobanura itandukaniro ryazo n’izisanzwe.”

Hari n’umwe mu bacuruza inzoga wavuze ko usanga mu ikesi ya Primus harimo nk’icupa rimwe rifite amapine, rikagurwa mbere y’andi.

Ni nako bigenda iyo bigeze ku myumvire y’abakunzi b’ikinyobwa cya Coca Cola, ku buryo hari abumva ko iri mu icupa ririho icyapa itandukanye n’iri mu icupa kitariho.

Gusa Kubwimana Jean Claude, umwe mu batanga ibinyobwa mu kabari kamwe i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko batagikunze kwakira abakiriya benshi bafite iyo myumvire nubwo hari umubare muto w’abo bantu ariko utatuma bemeza ko bitekerezwa gutyo na benshi.

Ati “Iyo uroye muri aka kabari usanga nta bantu benshi bagitumiza izo nzoga zifite amapine cyangwa izo fanta ziriho ibyapa ngo babe ari zo batoranya gusa byo mu tubari duto duto cyangwa mu miryango birashoboka ko byaba bigihari.”

Nubwo nta mvano y’iyi myumvire izwi neza, Bralirwa yenga ibi binyobwa yo ntiyemeranya na yo kuko ibinyobwa by’ubwoko bumwe byose bitegurwa kimwe, ikinyuranyo gusa kikaba igihe icupa ryakorewe, nk’uko Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Bralirwa, Freddy Nyangezi yabisobanuye.

Yavuze ko ahanini usanga ari ibitekerezo by’abantu cyangwa ibiparu bisanzwe bitafatwa nk’ukuri, kuko imashini inzoga cyangwa ibinyobwa bidasembuye byengerwamo ari zimwe ndetse no mu kuzishyira mu macupa zimwe zikaba zidatoranywa ngo zishyirwe ukwazo.

Yagize ati “Ni ibitekerezo by’abantu, abakiriya mu tubari, buri muntu hari ukuntu ashaka ikintu cye cyangwa se yumva mu mutwe ari ko bimeze ariko ikibindi zivamo ni kimwe, imashini zinyuramo ni imwe, inzoga ni zimwe, nta tandukaniro na rito ririmo, ni ibintu biba mu mitwe y’abantu.”

Yakomeje agira ati “Yaba Fanta, ikiva mu icupa bavuga ko ririho icyapa cyangwa ritariho icyapa ni kimwe. Bisohoka mu mashini imwe, biba byakozwe kimwe, nta tandukaniro na rimwe ribaho.”

Nyangezi yasobanuye ko itandukaniro rukumbi riba rihari kandi na ryo ridahuye n’uburyohe bw’ibinyobwa ari iry’uko amacupa amwe ashobora nko kuba yarakozwe mu mwaka runaka andi agakorwa mu wundi, bityo bigatuma hari abashobora gukeka ko hari icyahindutse nyamara atari ko biri.

Ati “Hari n’uzakubwira ngo Primus nini itandukanye n’intoya. Oya, ntaho bihuriye. Ni ikibindi kimwe niba ari ko twabyita, nta tandukaniro na rito ribamo. Ni uko abantu gusa baba bashaka gutera ibiparu mu kabari.”

“Hari amacupa ya kera hari n’amashya, naho iby’amapine byo rwose ntaho bihuriye, urebye icupa ryakozwe mu mwaka ushize ntabwo rihuye n’iryakozwe mu myaka itatu cyangwa itanu ishize. Nta tandukaniro ririmo na busa. Ni igiparu.”

Icyanga kiba muri ayo macupa hari bamwe bagifata nk’igitandukanye n’icyo umuntu yumva asomye ku icupa rya Primus rikiri rishyashya cyangwa iridafite icyapa gitukura kuri Coca Cola. Byamamaye mu myaka yo hambere nubwo nubu hatabura aho umuntu yumva hari uyitumije akaba atakoza umunwa ku icupa ritameze nk’uko abyifuza.

Hari abavuga ko 'Coca y'Icyapa' itaryoha nk'itagifite
Primus iri mu nzoga za mbere zinyobwa cyane mu Rwanda
Kuva kera Primus yahawe izina rya 'Gahuzamiryango'
Primus iza imbere mu nzoga Abanyarwanda bakunda
Bralirwa nirwo ruganda rwa mbere mu Rwanda mu kwenga inzoga n'ibinyobwa bidasembuye guhera mu 1957
Mu rwengero rwa Bralirwa ku Gisenyi
Ibi nibyo bitariro by'inzoga za Bralirwa zirimo na Primus

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza