Abanyarwanda baba muri Kenya biyemeje gukaza umurego mu guteza imbere u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2018 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Kenya bashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, biyemeza gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu.

Babitangaje ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura wabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Nairobi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Kenya, Eric Ndirabika, yagaragaje ibyo abagize umuryango ayoboye bakoze mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza abaturage imbere, yemeza ko bazakomeza.

Yagize ati “Umwaka ushize twatanze amadolari 76,000 mu kigega Agaciro Development Fund. Twatanze inka 40 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Bagenzi bacu kandi barafashanyije mu gihe bamwe babaga babuze ababo, abandi bakarwara ndetse n’ibindi bikorwa rusange ku buryo amafaranga yatanzwe muri ubu buryo angana na miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Kenya (miliyoni 16 z’amanyarwanda).”

Hagaragagajwe kandi ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka itanu ishize, uhereye ku musaruro mbumbe w’igihugu wavuye kuri miliyari 4 929 Frw mu 2013, ugera kuri miliyari 7 597 Frw mu 2017.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa yagize ati “Twagize iterambere ridasanzwe mu rwego rwa serivisi aho uruhare rw’uru rwego ku musaruro mbumbe w’igihugu rwavuye kuri miliyari 2 410 Frw mu 2013 rukagera kuri miliyari 3 296 Frw mu 2017 kandi imirimo 675 000 idashingiye ku buhinzi yarahanzwe.”

Kamasa yavuze ko mu myaka itanu ishize n’umusasuro w’ubuhinzi wiyongereye cyane kuko nko mu mwaka ushize bwari bwihariye 31%.

Ibikorwa remezo birimo imihanda nabyo byarubatswe aho hubatswe imihanda ya kilometero 1 934, abafite umuriro w’amashanyarazi bakava kuri 19.8 % mu 2013 bakagera kuri 35 % mu 2017.

Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, Peter Matsiko yavuze ko umunsi w’umuganura ari uwo gushimira Imana ibimaze kugerwaho no gukomeza kwigisha abakiri bato amateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Ku banyarwanda baba muri Kenya, dushishikarizwa kwigisha abakiri bato amateka yacu kandi mwagiye mubikora neza cyane. Mu 2017 twafashije abana 47 kwitabira Itorero ry’Igihugu.Turashimira imiryango yashishikarije abana babo kuryitabira kandi twiteguye gukomeza kubona abandi mu minsi iri imbere.”

Matsiko kandi yasabye abanyarwanda kuzitabira amatora y’abadepite ku bwinshi. Ayo matora ateganyijwe tariki 2 Nzeri ku banyarwanda baba mu mahanga.

Muri uyu munsi mukuru, abawitabiriye basusurukijwe n’imbyino za gakondo ari na ko basangira amafunguro n’ibinyobwa bya Kinyarwanda.

Abanyarwanda baba muri Kenya basangiye ibiribwa n'ibinyobwa bya Kinyarwanda
Ibiribwa bya Kinyarwanda nibyo byasangiwe muri uwo muhango
Itorero Abahizi ryasusurukije abitabiriye Umuganura
Nk'uko byakorwaga kera, abana bahawe amata
Chargé d'affaires, Peter Matsiko, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w’Umuryango w’abanyarwanda baba muri Kenya, Eric Ndirabika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza